CHAN: Amavubi Ntari Bukinishe Bertrand Iradukunda, Yavunitse Imoso

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi akaba asanzwe akinira Gasogi United Iradukunda Bertrand afite imvune mu kaguru k’ibumoso. Yakandagiwe na Rutanga Eric  bari mu myitozo yabereye kuri Stade ya Limbe bituma atari bwitabire umukino Amavubi ari bukine n’Uduca twa Togo kuri uyu wa Kabiri.

Uraba ari umukino wa nyuma w’amatsinda.

FERWAFA yatangarije kuri Twitter  ko Iradukunda azamara hanze iminsi iri hagati ya 10 na 14.

Ikindi ni uko Bertrand Iradukunda ‘aza gusimburwa’ na Lague Byiringiro.

- Advertisement -

Abaye umukinyi wa kabiri w’Amavubi utari bukine uriya mukino kubera ikibazo cy’imvune nyuma ya Nsabimana Eric witwa Zidane usanzwe ukina hagati mu ikipe y’Amavubi.

Imvune ya Zidane yabaye mu mukino ubanza akina na Uganda Cranes, ikipe y’igihugu ya Uganda

Mu itsinda ruherereyemo rya C, u Rwanda  ruri ku mwanya wa gatatu rukaba  rufite amanota abiri.

Rwanganyije imikino ibiri rwakinnye, ubu  rusigaje gukina umukino wa Gatatu  ari nawo wa nyuma kandi rusabwa gutsinda kugira ngo rubashe gukomeza muri kimwe cya kane.

Togo igomba gukina n’u Rwanda, iri  ku mwanya wa kabiri n’amanota atatu, bisobanuye ko igihe cyose u Rwanda rutatsinda uyu mukino, nta yandi mahirwe rwaba rufite.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version