Murumuna wa Prof Kigabo Nawe Yatabarutse

Sophany Gicondo wari murumuna wa nyakwigendera Prof Thomas Kigabo[uherutse gupfa azize COVID-19] nawe yitabye Imana. Kuri uyu wa Kabiri nibwo biteganyijwe ko Prof Kigabo ari bushyingurwe.

Gicondo yabaga muri Australie abana n’umuryango we.

Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Mutarama 2021. Yazize uburwayi.

Apfuye afite  imyaka 55 y’amavuko, yari amaze umwaka umwe muri Australie aho yari yaragiye gutura we n’umugore we n’abana.

- Advertisement -

Abo mu muryango we babwiye IGIHE dukesha iyi nkuru  ko Gicondo yari amaze iminsi arwaye aza kumva inkuru y’urupfu rwa mukuru we, Dr Kigabo nawe ahita arushaho kuremba.

Mukuru we, Pasiteri Irakiza Rweribamba Isaac yabwiye IGIHE ati “Yari asanzwe arwaye noneho amaze kumva ko mukuru we yapfuye [Dr Kigabo], nawe ahita arushaho kuremba ku buryo kuva icyo gihe atongeye kuvuga.”

Gicondo yari amaze iminsi adashobora kuvuga.

Nyuma yaje kwijajara aravuga ariko akongera agaceceka, ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere nibwo yaryamye bategereza ko akanguka baraheba.

Dr Kigabo yapfuye tariki 15 Mutarama 2021.

Umwe mu bakoranaga na Prof Kigabo yabwiye Taarifa ko bo n’Umuryango wa Kigabo bari bushyingure nyakwigendera uyu munsi ku masaha yirinze kudutangariza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version