Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Chorale Hoziana Igiye Gukora Igitaramo Mu Minsi Itatu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imyidagaduro

Chorale Hoziana Igiye Gukora Igitaramo Mu Minsi Itatu

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 19 November 2024 8:42 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Lea Mukanganizi uyobora Chorale Hoziana
SHARE

Imwe muri Chorali za mbere zabaye mu Rwanda( yashinzwe mu 1968) yitwa Hoziana ivuga ko hari igitaramo cy’iminsi itatu izakora mu minsi mike iri imbere.

Ni Chora;le imaze imyaka irenga 50

Ubuyobozi bw’iyi Chorale buvuga ko abantu bazaza kumva indirimbo zayo bazinjirira ubuntu kandi ko bazataha bumvise amagambo abubaka imitima.

Igitaramo nk’iki cyaherukaga mu mwaka wa 2023, icyo muri uyu mwaka kizaba hagati y’italiki 22 n’italiki 24, Ugushyingo, 2024.

Hoziana ni imwe muri Chorale zikomeye zo mu idini rya ADEPR Nyarugenge.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Umuyobozi wa Korali Hoziana, Léa Mukandangizi yaraye abwiye itangazamakuru ko bifuza ko iki gitaramo kizaba ‘ngarukamwaka’, ariko haracyari ibikibangamiye iyo ntego.

Intego ni uko iki gitaramo kigeza kuri benshi ubutumwa bwiza kandi bikaba buri mwaka.

Mukanganizi: “Imyaka yashize twakoze ibiterane, rimwe mu mwaka cyangwa kabiri ntabwo twabimenyakanishaga, ariko twari dusanzwe tubikora”.

Igitaramo bateganya gukora muri uyu mwaka bakize ‘Tugumane’, iyi ikaba imwe mu ndirimbo z’iyi Chorale zakunzwe kurusha izindi mu mateka y’iyi Chorale.

Taarifa yabajije ubuyobozi bwa Chorale Hoziana icyo bufasha abo mu miryango y’abahoze ari abaririmbyi bayo bazize Jenoside, Mukanganizi avuga ko mu bihe bitandukanye baremeye abo bantu.

- Advertisement -

Abo barimo impfubyi n’abapfakazi bafashijwe kubona inzu babamo, bishyurirwa ubwisungane n’ibindi.

Ati: “Korali biri mu nshingano zayo.  Dufite abo dufasha kandi biba buri mwaka, hari abo dufasha tubarihira amashuri, tugafasha n’abapfakazi kugira ngo bose bakomeze kugira imibereho myiza.”

Kuva Jenoside yakorewe Abatutsi yahagarikwa, Chorale Hoziana imaze gusohora alubumu esheshatu, ubuyobozi bwayo bukavuga ko hari n’abaririmbyi benshi yungutse.

Hari izindi Chorales zizakorana na Hoziana muri kiriya gitaramo

Kugeza ubu ifite abaririmbyi 130.

Igitaramo cya Chorale Hoziane kiri hafi gukorwa, kizakorwa mu rwego kandi rwo kwizihiza imyaka 56 imaze ishinzwe.

Muri iki gitaramo, izafatanya na Chorale Shalom na yo ibarizwa kuri ADEPR Nyarugenge, Chorale Ntora Worship Team ndetse n’umuririmbyi  Papy Clever n’umugore we Dorcas.

Papi Clever nawe azaba ari kumwe na Chorale Hoziana. Umugore we Dorcas abarizwa muri iyi Chorale

Indirimbo ‘Tugumane’ ya Chorale Hoziane niyo yitiriwe kiriya gitaramo.

Ni indirimbo ikundwa kurusha izindi zose zayo kandi hari amakuru avuga ko izashyirwa no mu Giswayile.

Kiriya  gitaramo kizaba ku wa Gatanu guhera saa kumi, na ho ku wa Gatandatu no ku Cyumweru kikazatangira saa munani z’amanywa kuri ADEPR Nyarugenge kandi kwinjira bizaba ari ubuntu.

TAGGED:AmatekaChoraleGusengaHozianaImanaIndirimbo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rwanda: Kuki Amasezerano Y’Inguzanyo Za Banki Yandikwa Mu Ndimi Z’Amahanga?
Next Article Ibitaro Byahawe Moto Zo Gufasha Mu Kwita Ku Buzima Bwo Mu Mutwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

You Might Also Like

ImyidagaduroMu Rwanda

Urukiko Rukuru Rw’Ubucuruzi Rwanzuye Intsinzi Y’Umuhanzi Gabiro Guitar

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Hoziyana Yashyize Indirimbo ‘Tugumane’ Mu Giswayili

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImyidagaduroMu Rwanda

Nick Ngendahayo Yagarutse Mu Muziki Nyuma Y’Imyaka 15

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImyidagaduroMu Rwanda

Igitaramo Cya The Ben Kizagongana N’Icya Pallaso Uzwi Cyane i Kampala

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?