Imwe muri Chorali za mbere zabaye mu Rwanda( yashinzwe mu 1968) yitwa Hoziana ivuga ko hari igitaramo cy’iminsi itatu izakora mu minsi mike iri imbere.
Ubuyobozi bw’iyi Chorale buvuga ko abantu bazaza kumva indirimbo zayo bazinjirira ubuntu kandi ko bazataha bumvise amagambo abubaka imitima.
Igitaramo nk’iki cyaherukaga mu mwaka wa 2023, icyo muri uyu mwaka kizaba hagati y’italiki 22 n’italiki 24, Ugushyingo, 2024.
Hoziana ni imwe muri Chorale zikomeye zo mu idini rya ADEPR Nyarugenge.
Umuyobozi wa Korali Hoziana, Léa Mukandangizi yaraye abwiye itangazamakuru ko bifuza ko iki gitaramo kizaba ‘ngarukamwaka’, ariko haracyari ibikibangamiye iyo ntego.
Intego ni uko iki gitaramo kigeza kuri benshi ubutumwa bwiza kandi bikaba buri mwaka.
Mukanganizi: “Imyaka yashize twakoze ibiterane, rimwe mu mwaka cyangwa kabiri ntabwo twabimenyakanishaga, ariko twari dusanzwe tubikora”.
Igitaramo bateganya gukora muri uyu mwaka bakize ‘Tugumane’, iyi ikaba imwe mu ndirimbo z’iyi Chorale zakunzwe kurusha izindi mu mateka y’iyi Chorale.
Taarifa yabajije ubuyobozi bwa Chorale Hoziana icyo bufasha abo mu miryango y’abahoze ari abaririmbyi bayo bazize Jenoside, Mukanganizi avuga ko mu bihe bitandukanye baremeye abo bantu.
Abo barimo impfubyi n’abapfakazi bafashijwe kubona inzu babamo, bishyurirwa ubwisungane n’ibindi.
Ati: “Korali biri mu nshingano zayo. Dufite abo dufasha kandi biba buri mwaka, hari abo dufasha tubarihira amashuri, tugafasha n’abapfakazi kugira ngo bose bakomeze kugira imibereho myiza.”
Kuva Jenoside yakorewe Abatutsi yahagarikwa, Chorale Hoziana imaze gusohora alubumu esheshatu, ubuyobozi bwayo bukavuga ko hari n’abaririmbyi benshi yungutse.
Kugeza ubu ifite abaririmbyi 130.
Igitaramo cya Chorale Hoziane kiri hafi gukorwa, kizakorwa mu rwego kandi rwo kwizihiza imyaka 56 imaze ishinzwe.
Muri iki gitaramo, izafatanya na Chorale Shalom na yo ibarizwa kuri ADEPR Nyarugenge, Chorale Ntora Worship Team ndetse n’umuririmbyi Papy Clever n’umugore we Dorcas.
Indirimbo ‘Tugumane’ ya Chorale Hoziane niyo yitiriwe kiriya gitaramo.
Ni indirimbo ikundwa kurusha izindi zose zayo kandi hari amakuru avuga ko izashyirwa no mu Giswayile.
Kiriya gitaramo kizaba ku wa Gatanu guhera saa kumi, na ho ku wa Gatandatu no ku Cyumweru kikazatangira saa munani z’amanywa kuri ADEPR Nyarugenge kandi kwinjira bizaba ari ubuntu.