Chorale y’abagore 100% iri gutegura igitaramo cy’ abakunda indirimbo z’Imana

Abagore bagize chorale bise Gisèle Precious bari gutegura igitaramo kizaririmbirwamo indirimbo zaririmbiwe Imana kizaba taliki 26, Ukuboza, 2020. Ni itsinda ryashinzwe na Nsabimana Gisèle Precious, akaba ari umwe mu baririmba indirimbo zihimbaza Imana bakunzwe muri iki gihe.

Kiriya gitaramo kizakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga kubera kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

Ubutumwa buzatangirwa muri ziriya ndirimbo buzibanda ku kamaro k’ivuka rya Yezu, waje ku isi kugira ngo apfire abantu.

Abemera Kristu bavuga ko Umunsi wa Noheli ari umwe mu minsi y’ingirakamaro muri bo.

- Advertisement -

Ni umwe mu minsi baha agaciro kurusha indi minsi yizihizwa mu madini.

Byari biteganyijwe ko kiriya gitaramo kizaba taliki 25, Ukuboza, 2020 ariko italiki yarahindutse ishyirwa taliki 26, Ukuboza, 2020.

Band ya Gisèle Precious igizwe n’abagore. Niryo tsinda rukumbi ry’abagore bakora umuziki uhimbaza Imana nta mugabo ubari mo.

Gisele Precious amaze imyaka itatu akora umuziki uhimbaza Imana.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version