Perezida wa Angola yoherereje ubutumwa uw’u Burundi

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Angola Bwana TÊTē Antónió yashyikirije Perezida w’u Burundi Gen Evariste Ndayishimiye ubutumwa yahawe na Perezida wa Angola, João Manuel Gonçalves Lourenço.

Minisitiri TÊTē Antónió yari ayoboye itsinda ry’abayobozi bakuru muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga.

Bakiriwe na Perezida Lorenco mu biro bye ari kumwe na Minisitiri ushinzwe ububanyi n’amahanga w’u Burundi Amb Albert Shingiro.

Nta makuru y’ibikubiye mu butumwa Lorenco yoherereje Ndayishimiye aratangazwa.

- Kwmamaza -

Nta mubano ‘wihariye’ uzwi hagati y’Angola n’u Burundi ariko hari imiryango bahuriramo nka ECASS.

Angola muri iki gihe niyo ibihugu byo mu Karere k’Afurika yo hagati n’iy’i Burasirazuba bifata nk’umuhuza mu bibazo biri hagati yabyo.

Ikindi ni uko muri iki gihe ibihugu byo muri aka karere byiteguye ko Perezida wa DRC Bwana Felix Tshisekedi azayobora Umuryango w’Afurika yunze ubumwe, Angola ikaba ishaka ko ibihugu bigize aka karere bimushyigikira kandi akazatangira akazi ibihugu byo mu karere bibanye neza.

Ikindi abahanga bavuga ni uko Angola iri gukorana n’u  Burundi kugira ngo inzego z’uburobyi n’iz’ingufu mu bihugu byombi zitezwe imbere.

Perezida Ndayishimiye yakiriye ubutumwa yahawe na mugenzi we uyobora Angola
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version