Umuyobozi wa RIB asaba abagenzacyaha gucukumbura bakamenya igitera ibyaha

Umunyamabanga mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (Rtd)Col Jeannot Ruhunga yabwiye abagenzacyaha bo mu Karere ka Gakenke ko bagomba kujya bacumbura bakamenya impamvu zituma ibyaha bikorwa kugira ngo bikumirwe.

Col Ruhunga yabivugiye mu nama y’umutekano itaguye y’Akarere ka Gakenke yabaye kuri uyu wa Mbere taliki 07, Ukuboza, 2020 ihuza abagenzacyaha  n’abandi bari bahagarariye inzego z’umutekano muri kariya karere.

Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Ubugenzacyaha yasabye abagenzacyaha bo muri kariya karere kutita gusa ku kwakira ibirego no gutunganya dosiye zishyikirizwa Ubushinjacyaha ahubwo ko bagomba no gucukumbura bakamenya igitera ibyaha bitandukanye mu duce bakoreramo.

Avuga ko iyo abantu bamenye igitera ibyaha runaka bifasha mu gukumira ikibitera.

- Advertisement -

Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr  Murangira B. Thierry yabwiye Taarifa  ko gukumira ibyaha ari imwe mu nshingano z’ingenzi za ruriya rwego.

Yatubwiye ati: “Gukumira ibyaha ni imwe mu nkingi nkuru zigize inshingano za RIB. Mu ruzinduko Umunyamabanga Mukuru wa RIB ari gukorera mu Majyaruguru ari kwibutsa abagenzacyaha ko kwakira ibirego bidahagije, ahubwo bagomba no kumenya ikibitera.”

Umunyamabanga Mukuru wa RIB yahereye mu Karere ka Gakenke na Rulindo ariko azakomereza mu tundi turere tw’Intara y’Amajyaruguru harimo Gicumbi, Burera na Musanze.

Imibare Taarifa ifite yerekana ko muri 2018, muri Gakenke habaruwe ibyaha 1, 057, muri 2019 habaruwe ibyaha 1, 247 n’aho muri 2020 habaruwe ibyaha 1, 548.

Iyi mibare yerekana ko ibyaha byakorewe muri Gakenke mu myaka itatu ishize ari 3,852 ni ukuvuga 18% y’ibyaha byose byakozwe mu Ntara y’Amajyaruguru mu gihe bingana na 2.47% y’ibyakozwe mu Rwanda hose.

Akarere ka Gakenke kagizwe n’Imirenge 19, ni aka ka kabiri gafite imirenge myinshi mu Rwanda nyuma y’Akarere ka Gicumbi gafite imirenge 21.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version