Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Christian Eriksen ‘Ameze Neza’ Nyuma Yo Kwitura Mu Kibuga
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Christian Eriksen ‘Ameze Neza’ Nyuma Yo Kwitura Mu Kibuga

Last updated: 14 June 2021 1:20 pm
Share
SHARE

Christian Eriksen yasohoye itangazo avuga ko amerewe neza, nyuma yo kwitura mu kibuga ku mukino wa EURO 2020 ikipe y’igihugu cye cya Denmark yari irimo gukina na Finland, ku wa Gatandatu.

Uyu musore w’imyaka 29 yaguye mu kibuga ku munota wa 40 w’igice cya mbere, ajyanwa mu bitaro umutima wahagaze utakibasha kohereza amaraso mu bice bitandukanye by’umubiri, bizwi nka ‘cardiac arrest’.

Yarokowe n’uburyo bwo gushitura umutima bukorwa umuntu bamukanda mu gituza, buzwi nka Cardiopulmonary Resuscitation, CPR. Byamaze iminota 13.

Eriksen yakiniye AFC Ajax na Tottenham Hotspur yo mu Bwongereza, ubu akinira Inter Milan yo mu Butaliyani. Yashimiye abafana bakomeje kugaragaza impungenge ku buzima bwe, ashimangira ko ashaka kumenya impamvu yagize kiriya kibazo.

Ni itangazo ryasohotse nyuma y’uko Eriksen yabashije kuvugisha abakinnyi bagenzi be, bagaruka ku mukino wabeyere i Copenhagen ku wa Gatandatu.

Yagize ati “Ntabwo nzigera ncika intege. Ubu ndumva meze neza kurushaho – ariko ndashaka kumenya neza ibyabaye.”

Umujyanama wa Eriksen, Martin Schoots, yavuze ko bashaka kumenya neza uko byamugendekeye, abaganga bakaba bafashe ibizamini bikenewe mu iperereza. Ibisubizo ariko bishobora gufata igihe kinini ngo biboneke.

Abakinnyi ba Denmark baganiriye na we babwiye itangazamakuru ko Eriksen arimo gutera urwenya, ku buryo yanavuze ko akeneye gusubira mu myitozo. Gusa bizasaba ibyemezo by’abaganga ngo yemererwe gusubira mu kibuga.

Kugeza ubu aracyari mu bitaro mu mujyi wa Copenhagen kuko akeneye kuruhuka bihagije. Ari kumwe n’umugore we Sabrina n’ababyeyi be Thomas na Dorthe.

Ni ubwa mbere uriya musore yagize ikibazo cy’umutima mu myaka 11 amaze ari umukinnyi w’umupira w’amaguru wabigize umwuga.

Ni yo mpamvu uyu mukinnyi yavuze ko hakenewe iperereza ryimbitse ku buzima bwe.

Umugore wa Eriksen yari yakutse umutima
TAGGED:Christian EriksenEURO 2020featured
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Mubafashwe na Police harimo ufite itike y’indege|| abatwara ibinyabiziga basomye kubisindisha….
Next Article Kenneth Kaunda Wayoboye Zambia Ararembye, Arasaba Amasengesho
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Guinea-Bissau: Perezida Umaro Sissoco Embaló Yahiritswe K’Ubutegetsi

Nduhungirehe Ashimangira Ko FDLR Ikiri Ikibazo K’u Rwanda

Ingabo Za Israel Zaje Mu Rwanda, Abaganga Bayo Bajya i Burundi

Kapiteni Wa Kiyovu Sports Yahaniwe Imyitwarire Mibi

Abana Bafite Ubumuga Barakimwa Amahirwe Yo Kwiga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

IVUGURUYE: Umuyobozi W’Ikirenga Wa Qatar Yageze i Kigali

Ibya Rayon Sports Leta Yongeye Ibyinjiramo

Nta Muntu Uri Hejuru Y’Amategeko- Rutikanga Avuga Ku Ifungwa Ry’Abanya Sudani

Igitutu Cya Trump Kuri Ukraine Ngo Ikunde Ibone Amahoro

Abajenerali 21 Ba DRC Baravugwaho Kuyigambanira

You Might Also Like

Ubukungu

Mu Mezi Icyenda BK Yungutse Miliyari Frw 83.5

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imikino

Abanya Eritrea Baba Muri Amerika Baje Gushora Mu Mikino Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Zelenskyy Aribaza Ukuntu Azemera Guha Uburusiya Ubutaka Bikamushobera

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Israel Yishe Umuyobozi Ukomeye Wa Hezbollah Imusanze Muri Lebanon

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?