Christian Eriksen ‘Ameze Neza’ Nyuma Yo Kwitura Mu Kibuga

Christian Eriksen yasohoye itangazo avuga ko amerewe neza, nyuma yo kwitura mu kibuga ku mukino wa EURO 2020 ikipe y’igihugu cye cya Denmark yari irimo gukina na Finland, ku wa Gatandatu.

Uyu musore w’imyaka 29 yaguye mu kibuga ku munota wa 40 w’igice cya mbere, ajyanwa mu bitaro umutima wahagaze utakibasha kohereza amaraso mu bice bitandukanye by’umubiri, bizwi nka ‘cardiac arrest’.

Yarokowe n’uburyo bwo gushitura umutima bukorwa umuntu bamukanda mu gituza, buzwi nka Cardiopulmonary Resuscitation, CPR. Byamaze iminota 13.

Eriksen yakiniye AFC Ajax na Tottenham Hotspur yo mu Bwongereza, ubu akinira Inter Milan yo mu Butaliyani. Yashimiye abafana bakomeje kugaragaza impungenge ku buzima bwe, ashimangira ko ashaka kumenya impamvu yagize kiriya kibazo.

- Advertisement -

Ni itangazo ryasohotse nyuma y’uko Eriksen yabashije kuvugisha abakinnyi bagenzi be, bagaruka ku mukino wabeyere i Copenhagen ku wa Gatandatu.

Yagize ati “Ntabwo nzigera ncika intege. Ubu ndumva meze neza kurushaho – ariko ndashaka kumenya neza ibyabaye.”

Umujyanama wa Eriksen, Martin Schoots, yavuze ko bashaka kumenya neza uko byamugendekeye, abaganga bakaba bafashe ibizamini bikenewe mu iperereza. Ibisubizo ariko bishobora gufata igihe kinini ngo biboneke.

Abakinnyi ba Denmark baganiriye na we babwiye itangazamakuru ko Eriksen arimo gutera urwenya, ku buryo yanavuze ko akeneye gusubira mu myitozo. Gusa bizasaba ibyemezo by’abaganga ngo yemererwe gusubira mu kibuga.

Kugeza ubu aracyari mu bitaro mu mujyi wa Copenhagen kuko akeneye kuruhuka bihagije. Ari kumwe n’umugore we Sabrina n’ababyeyi be Thomas na Dorthe.

Ni ubwa mbere uriya musore yagize ikibazo cy’umutima mu myaka 11 amaze ari umukinnyi w’umupira w’amaguru wabigize umwuga.

Ni yo mpamvu uyu mukinnyi yavuze ko hakenewe iperereza ryimbitse ku buzima bwe.

Umugore wa Eriksen yari yakutse umutima
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version