Christopher Yapfushije Nyina

Nyina w’umuhanzi Muneza Christopher, witwa Gahongayire Marie Mativitas yitabye Imana nyuma y’uburwayi yari amaranye igihe.

Yitabye Imana ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 21 Mutarama 2021.

Inshuti z’uyu muhanzi zamusabye kugira umutima ukomeye ntacike intege mu mwuga.

N’ubwo atigeze abinyuza ahantu na hamwe yerekana cyangwa atangariza abamukurikira ko yagize ibyago, Taarifa yamenye ko Nyina yazize uburwayi yari amaranye igihe.

- Advertisement -

Umuhanzi Christopher asigaranye Se .

Muneza Christophe uzwi ku izina rya Christopher ni umuhanzi nyarwanda ukunze kuririmba injyana zituje.

Yavutse  tariki 30 Mutarama 1994, kuri Butera Juvenal na Gahongayire Marie Mativitas.

Christopher ni umwana wa gatatu mu muryango w’abana batandatu.

Yatangiye kuririmba akiga mu mwaka wa gatatu (3) w’amashuri abanza aho yaririmbaga muri Korali y’abana aza no kwinjira muri Korali y’abakuru.

Christopher yinjiye mu buhanzi busanzwe mu mwaka wa 2009 aho yakoze indirimbo yise Bye Bye ariko ntiyabasha kuyishyira hanze kubera ko nta bushobozi yari afite.

Nyuma yatsinze amarushanwa yari yateguwe n’inzu itunganya umuziki ya KINA Music atangira kwamamara.

Nyine aruhukire mu mahoro.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version