Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Intabaza abacururiza mu isoko rya Kimironko bagejeje kuri Polisi mu minsi yashize niyo yatumye mu minsi ibiri ifata abantu ikekaho ubujura muri iri soko.

Polisi yafashe abo bantu 29 hagati y’itariki 19 na 20, Kanama, 2025, ikavuga ko abo bantu bibaga abakiliya baje guhaha, babaka imizigo ngo babatwaze bagahita bayitwara, abandi bakiba abakorera mu nkengero z’isoko rya Kimironko.

CIP Wellars Gahonzire yabwiye Taarifa Rwanda ko abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kimironko kugira ngo bakurikiranwe kandi gushakisha abandi nabyo ngo birakomeje.

Polisi ishimira abaturage bagaragaje iki kibazo n’abagize uruhare mu ifatwa ry’abo bantu, ikibutsa abaturage gukomeza gutanga amakuru igihe cyose hari aho babonye abakora ibyo bikorwa by’ubujura.

Haba mu isoko cyangwa muri gare havugwa abantu bajya bashikuza abantu amasakoshi cyangwa ibintu bitwaje bakabijyana.

Abo bose Polisi ibaburira ko batazayicika.

Gahonzire ati: ” Abaturage bagirwa inama yo kwirinda guha imizigo abo batazi ngo babatwaze kuko usanga bamwe muri bo ari ibisambo byigira abakarani”.

Polisi ihumuriza abagana cyangwa abakorera mu masoko na gare zitandukanye mu mujyi wa Kigali n’ahandi hose mu gihugu ko umutekano wabo n’ibintu byabo urinzwe.

Gusa basabwa kwirinda guha icyuho abajura kandi bagatangira amakuru ku gihe kugira ngo abakekwaho ubujura bafatwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version