Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: CHUB Habereye Igikorwa Cyo Kubaga Ubwonko ‘Kidasanzwe’
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

CHUB Habereye Igikorwa Cyo Kubaga Ubwonko ‘Kidasanzwe’

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 August 2024 3:01 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu bitaro bya Butare buri mu Karere ka Huye abaganga babaze ubwonko bw’umurwayi bamukura ikibyimba mu bwonko adatewe ikinya gifata umubiri wose.

Uwo muntu yabazwe areba kuko igice cyabazwe kitasabaga ko asinzirizwa wese, ahubwo yashoboraga kureba.

Uwabazwe ni umukobwa w’imyaka 11, akaba yari agize icyo kibazo inshuro ebyeri kandi no ku nshuro ya kabiri yarabazwe.

Iki gikorwa cyabaye ku wa 05 Kanama 2024, bikorerwa ku mwana w’umukobwa Kubagwa kwe kwabaye taliki 05, Kanama, 2024.

Kuri iyi nshuro yabazwe n’abaganga bo muri Cuba ku bufatanye na bagenzi babo bo mu Rwanda.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB, Dr Ngarambe Christian yabwiye bagenzi bacu ba IGIHE ko ‘kugira ngo utajya mu mbago z’ubwonko buzima ahubwo ugume mu mbago z’ahari ikibyimba gusa ngo kibe ari cyo cyonyine ukuramo, nta bundi buryo wabimenya atari uko umuntu abagwa akoresha ubwonko bwe akazi kabwo ka buri munsi, ngo umenye ko ubwonko bukomeza gukora’.

Abaganga bavuga ko mu kubaga abantu cyangwa kubagabanyiriza ububabare abaganga bakoreshe ikinya cy’ubwoko butatu.

Ubwa mbere ni ikinya gikuramo ububabare, ikindi ni igisinziriza hakaba n’ubwoko bwa gatatu bukura imbaraga mu mikaya(muscles) kugira ngo abaganga batabaga inyama ziri gukora zikaba zakwikwega zikabangamira muganga.

Icyakora abaganga bari bamushyiriyemo amashusho nka filime zitandukanye zamurangazaga.

Mu kuzirangarira byafashaga n’abaganga kumenya uko ubwonko bwe buri gukora.

Iruhande rw’abaganga babaga n’abatera ikinya hari n’abahanga mu mitekerereze ngo bumve ko aganira bumve niba ibitekerezo bye biri ku murongo.

Dr. Ngarambe yakomeje agira ati: “Ni ubuvuzi buteye imbere butuma unagira icyizere ko ibintu bizagenda neza  ntihagire  ibyangirika. Ariko na none bikagabanya gutinya ko kubaga ubwonko bigenda nabi ahubwo bigatanga umusaruro mwiza.”

Yakomeje avuga ko icyo gikorwa kirangira umuganga azi neza ko umuntu akibasha gukoresha ubwonko bwe mu buryo bwuzuye.

Uyu muyobozi usanzwe na we ari umuganga ubaga indwara zo munda, inkomere n’abandi yashimiye Guverinoma y’u Rwanda kuko ishaka abafatanyabikorwa mu nzego zitandukanye by’umwihariko ubuvuzi kugira ubuzima bw’Abanyarwanda bube bwiza.

Ibitaro CHUB byashinzwe mu mwaka wa  1928.

Kugeza mu mwaka wa 2000 ni byo bitaro bya kaminuza rukumbi byari biri mu Rwanda.

Kugeza ubu( 2024) bifite abakozi 625 barimo inzobere mu kuvura indwara 55 zidandukanye, abaforomo barenga 250, ababyaza 58 n’abandi.

CHUB uyu munsi ifasha Abanyarwanda barenga miliyoni enye biganjemo abo mu gace biherereyemo.

TAGGED:CHUBfeaturedIbitaroUbwonko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Putin Ashyigikiye Ko Iran Irasa Israel Ikirinda Guhitana Abaturage
Next Article Angola: Ubutasi Bw’u Rwanda Bwaganiriye N’Ubwa DRC
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Imisemburo Y’Abagore Niyo Ibatera Kurwara Umutwe Kenshi

Bigenda Gute Ngo Umubiri Wakomeretse Wisane?

DRC: Aba Wazalendo Bongeye Kuba Benshi Muri Uvira

Rayon Sports Yatandukanye Na Kapiteni Wayo Bamaranye Imyaka Ibiri N’Igice

I Goma Hageze Imiti Y’Ibibembe N’Igituntu

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Niki Cyateye Igiciro Cy’Ikawa Y’u Rwanda Kuzamuka?

U Rwanda Rusanga Imvugo Za Ndayishimiye Zibangamira Umubano Warwo N’Uburundi

Rwanda: 80.7% By’Abana Bari Munsi Y’Imyaka Itandatu Bahabwa Serivise Mu Irerero

Ese Intambara Ya Amerika N’Uburayi Irashoboka

Kwamamaza Mushikiwabo, Uburundi, DRC… Uko Nduhungirehe Asobanura Ibyo Mu Karere

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Abana Bato Bafite Ba Nyina Bacukura Amabuye Y’Agaciro Babaho Bate?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

ICPAR Yishimira Aho Igeze Iteza Imbere Umwuga W’Ibaruramari

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Kagame Yaganiriye N’Uyobora Banki Nyafurika Y’Iterambere Bibanda Ku Mikoranire

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Kuki Hari Imyanzuro u Rwanda Rwemera K’Uburenganzira Bwa Muntu Ntishyirwe Mu Bikorwa Yose

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?