CHUB Habereye Igikorwa Cyo Kubaga Ubwonko ‘Kidasanzwe’

Mu bitaro bya Butare buri mu Karere ka Huye abaganga babaze ubwonko bw’umurwayi bamukura ikibyimba mu bwonko adatewe ikinya gifata umubiri wose.

Uwo muntu yabazwe areba kuko igice cyabazwe kitasabaga ko asinzirizwa wese, ahubwo yashoboraga kureba.

Uwabazwe ni umukobwa w’imyaka 11, akaba yari agize icyo kibazo inshuro ebyeri kandi no ku nshuro ya kabiri yarabazwe.

Iki gikorwa cyabaye ku wa 05 Kanama 2024, bikorerwa ku mwana w’umukobwa Kubagwa kwe kwabaye taliki 05, Kanama, 2024.

Kuri iyi nshuro yabazwe n’abaganga bo muri Cuba ku bufatanye na bagenzi babo bo mu Rwanda.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB, Dr Ngarambe Christian yabwiye bagenzi bacu ba IGIHE ko ‘kugira ngo utajya mu mbago z’ubwonko buzima ahubwo ugume mu mbago z’ahari ikibyimba gusa ngo kibe ari cyo cyonyine ukuramo, nta bundi buryo wabimenya atari uko umuntu abagwa akoresha ubwonko bwe akazi kabwo ka buri munsi, ngo umenye ko ubwonko bukomeza gukora’.

Abaganga bavuga ko mu kubaga abantu cyangwa kubagabanyiriza ububabare abaganga bakoreshe ikinya cy’ubwoko butatu.

Ubwa mbere ni ikinya gikuramo ububabare, ikindi ni igisinziriza hakaba n’ubwoko bwa gatatu bukura imbaraga mu mikaya(muscles) kugira ngo abaganga batabaga inyama ziri gukora zikaba zakwikwega zikabangamira muganga.

Icyakora abaganga bari bamushyiriyemo amashusho nka filime zitandukanye zamurangazaga.

Mu kuzirangarira byafashaga n’abaganga kumenya uko ubwonko bwe buri gukora.

Iruhande rw’abaganga babaga n’abatera ikinya hari n’abahanga mu mitekerereze ngo bumve ko aganira bumve niba ibitekerezo bye biri ku murongo.

Dr. Ngarambe yakomeje agira ati: “Ni ubuvuzi buteye imbere butuma unagira icyizere ko ibintu bizagenda neza  ntihagire  ibyangirika. Ariko na none bikagabanya gutinya ko kubaga ubwonko bigenda nabi ahubwo bigatanga umusaruro mwiza.”

Yakomeje avuga ko icyo gikorwa kirangira umuganga azi neza ko umuntu akibasha gukoresha ubwonko bwe mu buryo bwuzuye.

Uyu muyobozi usanzwe na we ari umuganga ubaga indwara zo munda, inkomere n’abandi yashimiye Guverinoma y’u Rwanda kuko ishaka abafatanyabikorwa mu nzego zitandukanye by’umwihariko ubuvuzi kugira ubuzima bw’Abanyarwanda bube bwiza.

Ibitaro CHUB byashinzwe mu mwaka wa  1928.

Kugeza mu mwaka wa 2000 ni byo bitaro bya kaminuza rukumbi byari biri mu Rwanda.

Kugeza ubu( 2024) bifite abakozi 625 barimo inzobere mu kuvura indwara 55 zidandukanye, abaforomo barenga 250, ababyaza 58 n’abandi.

CHUB uyu munsi ifasha Abanyarwanda barenga miliyoni enye biganjemo abo mu gace biherereyemo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version