Clarisse Karasira yambitswe impeta n’umuntu ‘utazwi’

Umuhanzi Clarisse Karasira umaze igihe gito mu muziki yatangaje kuri instagram ko yambitswe impeta ibanziriza iy’ubukwe n’umusore atifuje ko abantu bamenya.

Kuri Instagram yanditse ati: “Umutware yansabye ko nazamubera umugabekazi w’ibikomangoma bye. Nashingira he mpakanira iyo Ngabo y’ikirenga?

Clarisse Karasira ari mu bahanzi kazi bakunzwe muri iki gihe n’ubwo ataramara igihe kirekire mu muziki w’Abanyarwanda b’ubu.

Aherutse gusohora indirimbo yise Rutaremera, yagaragayemo Muzee Tito Rutaremara [Karasira] amuririmbira.

- Advertisement -

Clarisse Karasira yatangiye umuziki muri 2018. Mbere yahoze ari umunyamakuru kuri imwe muri radio na televiziyo zikorera mu Rwanda.

Clarisse Kararisa
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version