Indonesia: Indege yari irimo abantu barenga 50 yaguye mu Nyanja

Indege nini itwara abagenzi yaguye mu Nyanja itaramara igihe kinini ihagurutse ku kibuga cy’indege kiri i Jakarta muri Indonesia. Ni indege nini y’Ikigo kitwa Sriwijaya Air ikaba yari itwaye abantu barenga 50 igana ahitwa Pontianak mu karwa ka Borneo kari mu Ntara ya Kalimantan.

Umuvugizi wa Minisiteri y’ubwikorezo Madamu  Adita Irawati yavuze ko kugeza ubu bagishakisha niba hari abantu baba barokotse.

Amakuru avuga ko iriya ndege yagize ikibazo ikirangiza guhaguruka, abapilote babura uko bavugana na bagenzi babo babayobora baba basigaye ku bibuga by’indege.

Iyo  indege iguye mu mazi haba hari amahirwe make ko hari abantu bayirokoka.

- Advertisement -

Ibi niko byagenze muri 2014 ubwo indege y’ikigo bita Malaysia Airlines Flight 370 yamenyekanye nka  MH370 yari ihagurutse ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kuala Lumpur muri Malyasia igana mu Bushinwa ikagwa mu Nyanja y’Abashinwa.

Iriya ndege yagize ikibazo imaze iminota 38 ihagurutse.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version