COGEBANQUE Ifite Umuyobozi Mukuru Mushya

Imwe muri Banki zikorera mu Rwanda yitwa COGEBANQUE ifite umuyobozi mukuru w’Umunyarwanda witwa Guillaume Ngamije Habarugira usimbuye Bwana Cherno Gaye wavuye muri uriya mwanya imyaka itatu irenga ayobora iriya banki.

Itangazo rya COGEBANQUE rivuga ko uriya muyobozi yatangiye akazi tariki 26, Mata, 2021 yasimbuye Bwana Gaye wavuye mu kazi mu mpera za 2020 amaze imyaka irenga itatu ayobora iriya banki.

Bwana Ngamije ni umugabo umaze igihe kingana n’imyaka 14 akora mu nzego z’imari no kuyicunga, akaba kandi afite ubuhanga mu mikorere y’inzego z’imari zo hirya no hino ku isi harimo n’izo mu gihugu cya Austria.

Itangazo rya COGEBANQUE rivuga ko uriya mugabo yishimiye inshingano nshya yahawe, avuga ko azazikorana umurava n’urukundo.

- Advertisement -

Yagize ati: “ Nishimiye gukoresha imbaraga n’ubuhanga bwanjye mu gukorera iyi banki kandi nzazamura ikoranabuhanga mu mikorere yayo.”

COGEBANQUE ni umwe muri banki zikorera mu Rwanda. Yatangiye gukorera mu Rwanda muri 1999.

Kuri iki gihe ifite amashami 28 mu Rwanda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version