Abatalibani Biyemeje Guhangana N’Ingabo Z’Amerika Zikiri Muri Afghanistan

Mu gihe hasigaye igihe gito kugira ngo ingabo z’Amerika zitahe ariko ubu zikaba zarongerewe igihe, byarakaje Abatalibani. Ingabo na Polisi baryamiye amajanja biteguye ko abarwanyi b’Aba Taliban bashobora kubyuririraho bagatangira guhungabanya umutekano w’igihugu.

Byari bitaganyijwe ko guhera kuri uyu wa 01, Gicurasi, 2021 ari bwo igihe cyo gutangira gucyura ingabo z’Amerika kiri butangire.

Gucyura bariya basirikare bizakorwa mu byiciro kandi mu buryo butandukanye ariko ubutegetsi bwa Joe Biden bwavuze ko byakwigizwa imbere bikazatangira tariki 11, Nzeri, 2021.

Ubu mu murwa mukuru wa Afghanistan umutekano wakajijwe, bariyeri zishyirwa henshi.

- Advertisement -

Henshi muri uriya murwa mukuru hari gucicikana abasirikare n’abapolisi bafite imbunda ziremereye.

Amasezerano y’uko ingabo z’Amerika zigomba gutangira kuva muri kiriya gihugu muri Gicurasi 2021 yashyizwe umukono hagati y’ubutegetsi bwa Donald Trump n’ubw’i Kabul ariko Abatalibani nabo bakarekeraho aho kugaba ibitero hirya no hino.

Ubutegetsi bwa Biden bwo bwemeje ko kubacyura byaba bigenje amaguru make, bikazatangira gukorwa tariki 11, Nzeri, 2021.

Hashize ibyumweru bike muri Afghanistan hicwa abaturage benshi kandi bakicwa binyuze mu

Kuva Biden yatangaza ko abasirikare be bazatangira gucyurwa muri Nzeri, 2021, umutekano warushijeho guhungabana kuko Abatalibani bongereye ibikorwa by’urugomo, ndetse biza gutuma batitabira inama bari batumiweho n’Amerika ngo bahurire i Istanbul muri Turukiya.

Ingabo z’Afghanistan nazo ziri maso.

Haracyari ibiganiro byo kureba niba Abatalibani bazisubira, bakemera kujya ku meza y’ibiganiro.

Abatalibani bo batangaje ko igihe cyose abasirikare b’Amerika bazaba badatashye iwabo, hakurikijwe amasezerano yasinywe ku ngoma ya Trump,  bazahura n’ibibazo.

Icyo bifuza ni uko nta musirikare w’igihugu cy’amahanga ugomba kuba ku butaka bwabo.

The Reuters yanditse ko ku rundi ruhande, Leta zunze ubumwe z’Amerika zivuga ko Abatalibani nibaramuka bagabye igitero ku ngabo z’Amerika, zizitabara  hakoreshejwe imbaraga zose zifite mu karere Afghanistan iherereyemo.

Ikindi ni uko ibiganiro bikomeje mu rwego rw’ububanyi n’amahanga kugira ngo Abatalibani babe bakwemera ibiganiro.

Ingabo z’Amerika hari abatazishaka ku butaka bwa Afghanistan
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version