Umuburo Wa Polisi Mu Gihe Cya Tour Du Rwanda 2021

Abanyarwanda bategerezanyije amatsiko menshi isiganwa ngarukamwaka ryitwa Tour du Rwanda. Ni isiganwa ry’abakina umukino w’amagare rizenguruka u Rwanda. Polisi y’u Rwanda yibukije abaturage ko bagomba kuryishimira ariko barinda COVID-19 kuko nta kiruta ubuzima.

Kuri iki Cyumweru tariki 02, Gicurasi, 2021 nibwo riri butangire, ikiciro cya mbere cy’abasiganwa kikazatangirira i Kigali kuri Arena kigana i Rwamagana.

Kizatangira saa yine za mu gitondo(10h00am).

Kubera ko ari isiganwa rikunzwe, abafana b’uyu mukino bakunda gutegerereza aho ritangirira, mu makoni n’ahantu bisaba abatwara igare by’umwuga imbaraga n’ubwitonzi byinshi.

- Kwmamaza -

Iyi niyo mpamvu Polisi y’u Rwanda isaba abaturage kuzirinda kwegerana cyane kandi bakaba bambaye udupfukamunwa aho bazaba bari hose.

Kuri Twitter Polisi yanditse iti:  “ Tour du Rwanda ikurura abafana benshi bagahurira aho ikiciro runaka runaka kiri burangirize. Ariko rero abantu bagomba kuzirikana ko nta kintu cyaruta ubuzima bityo bakirinda icyatuma bandura cyangwa bakanduzanya COVID-19. Buri wese arasabwa kuzubahiriza ingamba zo kuyirinda.”

Kuri buri masangano y’imihanda hazaba hari abapolisi bashinzwe gufasha abaturage guhagarara mu buryo butabateza akaga ko kwanduzanya kiriya cyorezo cyangwa kuba bateza impanuka.

Tour du Rwanda yaherukaga muri 2019( Photo@Inyarwanda.com)
Ibice ririya siganwa rizacamo


Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version