Col Assimi Uvugwaho Guhirika Ubutegetsi muri Mali ‘Yagizwe Perezida’

Urukiko rurinda Itegeko nshinga rwa Mali rwaraye rwemeje ko Col Assimi Goïta ariwe uyobora igihugu muri iki gihe, akaba Perezida w’Inzibacyuho.

Ibi byemejwe nyuma y’uko uwahoze ari Perezida wa Mali abayobozi ba gisirikare muri Mali, Bwana  Bah N’Daw  na Minisitiri w’Intebe Moctar Ouane, babataye muri yombi.

Byabaye nyuma y’impinduka bari bamaze gukora mu bagize Guverinoma.

Abasirikare bitwaje imbunda babanje kujya mu rugo rwa Minisitiri w’Intebe bamusaba kwemera bakajyana kwa Perezida N’Daw, bombi bahita bajyanwa mu kigo cya gisirikare cya Kati, kiri hanze y’Umurwa mukuru Bamako nk’uko amakuru abyemeza.

- Advertisement -

Bafashwe nyuma y’amavugurura bari bamaze gukora muri Guverinoma, yatumye babiri mu itsinda ry’abasirikare ryafashe ubutegetsi mu mwaka ushize basimburwa muri minisiteri y’ingabo n’iy’umutekano. Ni ibintu bitashimishije abasirikare bakuru bayoboye igihugu.

Icyo gihe hari amakuru yavugaga  ko mu batawe muri yombi harimo na Minisitiri w’ingabo Souleymane Doucouré.

Ndaw na Ouane bari barahawe kuyobora inzibacyuho y’amezi 18 ngo ubutegetsi busubizwe mu maboko y’abasivili.

Gusa icyo gihe  hakomeje kubaho impungenge ku kuba abasirikare bakomeje gufata imyanya ikomeye muri Guverinoma.

Abanyapolitiki b’inararibonye muri Afurika y’i Burengerazuba baherutse gushyiraho itsinda ryo kujya guhuza impande zitavuga rumwe.

Itsinda ryabo rizayoborwa na Bwana Goodluck Jonathan wigeze kuyobora Nigeria akaza gusimburwa na Muhamadu Buhari.

Rigizwe n’abayobozi mu Muryango w’ubukungu bw’ibihugu byo muri Afurika y’i Burengerazuba, The Economic Community of West African States (ECOWAS).

Mu gihe ibiganiro byari bigikomeje, ubu Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko nshinga rya Mali rwemeje ko  ari Col Assimi Goïta ari we uzayobora Inzibacyuho.

Aba banyapolitiki baraye bahuye na Colonel Assimi Goita  ababwira ko yahisemo gukura bariya bagabo mu nshingano kubera ko bafataga ibyemezo batabyumvikanyeho kandi basangiye akazi ko kwita ku gihugu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version