Mushikiwabo I Nyamirambo Yasuye Ikigega Gitera Inkunga Abagore

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’ibihugu bivuga Igifaransa, Organisation Internationale de la Francophonie, Louise Mushikiwabo kuri uyu wa Gatanu tariki 28 yasuye Ikigega kigamije guteza imbere abagore kiri mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge.

Ni ikigega giterwa inkunga n’uriya Muryango Mushikiwabo ayoboye.

Ku rubuga rw’iki kigega, handitse ko gifite indangagaciro zirimo Ubunyarwanda, Gukunda igihugu, Ubunyangamugayo, Ubutwari,  Ubwitange, Gukunda umurimo no Kwihesha agaciro.

Mu bikorwa byabo harimo kandi guha abagore ubumenyi bwabafasha mu kwizigamira, bityo bakazasaza neza ‘batanduranyije cyane.’

Uriya muryango ukorera i Nyamirambo uterwa inkung na OIF iyoborwa na Mushikiwabo

Ubujyanama batanga butangwa n’abitwa ABAJYANAMA BO KUZIGAMA.

Arizihirwa agacinya akadiho

 

Yiyemeje ko abagore badahezwayo n’ingaruka za COVID-19…

Mushikiwabo aherutse gutangiza Ikigega yise ‘La Francophonie Avec Elles’ kigamije gukangurira ibihugu bigize uriya muryango gukusanya inkunga yo kugishyiramo kugira ngo izafashe abagore bo muri OIF bagizweho ingaruka na COVID-19 kuzanzamuka mu bukungu.

Mu Ukuboza, 2021 yatangije Ikigega cyo gufasha abagore kongera kuzamura ubukungu nyuma y’ingaruka zatewe na COVID-19.

Icyo gihe yavuze ko iyo abagore bagize ubuzima bwiza bigirira akamaro abantu bose kuko ari bo barera abana, bakita kubo bashakanye, bakagirira akamaro umuryango w’abantu muri rusange.

Yavuze ko n’ubwo bimeze gutyo, amahanga adaha agaciro umuhati w’abagore  bityo akaba asanga byagirira isi yose akamaro abagore bazahajwe na COVID-19 bafashijwe kwivana mu bukene bakongera kugirira imiryango yabo akamaro nk’uko byahoze mbere.

Mushikiwabo avuga ko n’ubwo abagore bahura n’akazi kenshi gatuma bananirwa, batajya binuba, ngo bagire uwo buka inabi ndetse ngo niyo bananiwe bakomeza kugira inseko nziza.

Ati: “ Abagore bari basanzwe bafite imibereho mibi, batunzwe no kuzunguza kugira ngo babone igitunga imiryango yabo baje kwisanga baragezweho n’ingaruka mbi kurusha abandi kubera ko aho bakuraga hakomwe mu nkokora n’ingamba zo kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19.”

Mushikiwabo avuga ko akamaro k’abagore katagarukira gusa ku mirimo y’ubukungu bwubaka ingo, ahubwo ko kaguka kagera no mu buvuzi.

Kuri we abagore bakora mu nzego z’ubuzima ni benshi kandi bagira akamaro mu kurinda ko ubuzima bwa benshi butakara.

Ikindi kibabaje nk’uko yabivuze icyo gihe, ni uko abagore batarahabwa umwanya urambuye mu nzego zifata ibyemezo kandi mu ngeri zose.

Urugero ni uko muri Afurika y’i Burengerazuba n’iyo Hagati, abagore benshi bari mu mirimo idahemberwa, ibyo bita mu Gifaransa ‘Secteur informel’.

Impamvu zabyo ni nyinshi ariko akenshi biterwa n’uko abakobwa baba batarahawe amahirwe angana n’aya basaza babo kugira ngo bige, baminuze.

Macron na Mushikiwabo ku rwibutso rwa Jenoside ruri ku Gisozi

Ibi ariko Mushikiwabo avuga ko bitigeze bica abagore intege, ahubwo bakomeje gukora uko bashoboye bayitaho, bita no ku miryango yabo

Louise Mushikiwabo yageze mu Rwanda ku wa Kane tariki 27. Gicurasi, 2021 azanye na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron wari waje mu ruzinduko rw’akazi rwamaze iminsi ibiri.

Macron yakomereje muri Afurika y’Epfo aho ari kuganira na mugenzi we uyobora kiriya gihugu ku ngingo zirimo n’iy’icyakorwa kugira ngo Afurika ibone uruganda rukora inkingo harimo n’urwa COVID-19.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version