Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Colombia: Uwashakaga Kuba Perezida Yarashwe Mu Mutwe 
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitiki

Colombia: Uwashakaga Kuba Perezida Yarashwe Mu Mutwe 

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 June 2025 8:53 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Miguel Uribe Turbay ufite imyaka 39 y’amavuko washakaga kwiyamamaza ngo ayobore Colombia, igihugu cyo muri Amerika yo Hagati, yarashwe amasasu atatu, abiri mu mutwe n’irindi mu ivi ariko ntiyapfa.

Byabereye mu Murwa mukuru Bogota aho yiyamamarizaga.

Polisi ivuga ko umwe mubo yafashe bakekwaho uruhare mu gushaka kumuhitana harimo umwana w’imyaka 15.

Umugore we witwa Maria Claudia Tarazona yasabye abaturage kumusabira ngo Imana imutabare, imukize.

Ishyaka rye rya Centro Democratico ryamaganye icyo gitero, rivuga ko cyerekana ko abanyapolitiki bo muri iki gihugu bari mu kaga muri Colombia.

Hari amashusho yacishijwe kuri murandasi yarekana abantu bakizwa n’amaguru nyuma y’amasasu yavuze ubwo bamurasaga.

Abaganga bavuga ko irindi sasu ryafashe uriya munyapolitiki mu ivi, ahita ajyanwa mu bitaro biri ahitwa Sante Fe aho abarwanashyaka b’Ishyaka rye bahuriye ngo bamusabire.

Perezida wa Colombia witwa Gustavo Petro yavuze ko Guverinoma yamaganye icyo gitero, avuga ko cyagabwe kuri Demukarasi muri rusange.

Ibyo kandi byavuzwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga wa Amerika Marco Rubio.

Uribe yashakaga kwiyamamariza kuzayobora Colombia mu matora azaba mu Ugushyingo, 2025.

BBC yanditse ko uriya mugabo asanzwe ari uwo mu muryango ukomeye w’abanyapolitiki muri Colombia, Se akaba yari umuherwe wayoboye Ishyaka ry’abakozi.

Nyina yitwaga Diana Turbay akaba umunyamakuru wari uzwi cyane wishwe mu mwaka wa 1991ubwo yarasirwaga mu gikorwa cyo kumubohoza nyuma yo gushimutwa n’abacuruza ibiyobyabwenge bakorera agatsiko ka Medellin kayoborwaga na Pablo Escobar.

TAGGED:AmasasuColombiaIshyakaKwiyamamazaPolitikiUmuherwe
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Rwavuye Mu Muryango Rwari Ruhuriyemo Na DRC Na Angola 
Next Article Tshisekedi Ahangayikishijwe N’Ubwinshi Bw’Abantu Barasanira Muri Kinshasa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Guinea-Bissau: Perezida Umaro Sissoco Embaló Yahiritswe K’Ubutegetsi

Nduhungirehe Ashimangira Ko FDLR Ikiri Ikibazo K’u Rwanda

Ingabo Za Israel Zaje Mu Rwanda, Abaganga Bayo Bajya i Burundi

Kapiteni Wa Kiyovu Sports Yahaniwe Imyitwarire Mibi

Abana Bafite Ubumuga Barakimwa Amahirwe Yo Kwiga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

IVUGURUYE: Umuyobozi W’Ikirenga Wa Qatar Yageze i Kigali

Ibya Rayon Sports Leta Yongeye Ibyinjiramo

Nta Muntu Uri Hejuru Y’Amategeko- Rutikanga Avuga Ku Ifungwa Ry’Abanya Sudani

Igitutu Cya Trump Kuri Ukraine Ngo Ikunde Ibone Amahoro

Abajenerali 21 Ba DRC Baravugwaho Kuyigambanira

You Might Also Like

Mu mahanga

DRC: Imirwano Hagati Ya Wazalendo Na FARDC Imaze Kugwamo Abantu 11

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Zelenskyy Aribaza Ukuntu Azemera Guha Uburusiya Ubutaka Bikamushobera

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Israel Yishe Umuyobozi Ukomeye Wa Hezbollah Imusanze Muri Lebanon

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

DRC: Bashyinguye Bundi Bushya Nyuma Y’Uko Imyuzure Ishenye Irimbi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?