Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Colonel Mu Ngabo Za Israel Yiciwe Mu Gifaro
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Colonel Mu Ngabo Za Israel Yiciwe Mu Gifaro

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 October 2023 2:49 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Col Jonathan Steinberg w’imyaka 42 y’amavuko wayobora Bridage yitwa Nahal mu ngabo za Israel yaguye ku rugamba ingabo  z’igihugu cye ziri kurwana na Hamas mu Majyepfo ariko zikarwana na Hezbollah mu Majyaruguru y’iki gihugu.

Ni intambara ikomeye kubera ko mu gihe kitageze ku masaha 48 imaze kugwama abantu bakabakaba 1000 abandi babarirwa mu bihumbi barakomereka.

Brigade ya 993 yo mu Ngabo za Israel yitwa Nahal yashinzwe mu mwaka wa 1982, ikaba ari imwe mu zikomeye mu ngabo zirwanira ku butaka.

Col Steinberg yarashwe ubwo yari ari mu modoka agiye kureba abasirikare be uko bari kwitwara ku rugamba, ageze mu nzira igifaro yari arimo gitwikwa n’abarwanyi ba Hamas.

Col Jonathan Steinberg

Kwica Colonel ni ugushegesha cyane ingabo kubera ko aba ari umusirikare mukuru ushinzwe guhuza ibikorwa byose byaba mu gihe cy’amahoro cyangwa icy’intambara akabigeza kuri ba Jenerali.

Intambara Israel yaraye yinjijwemo na Hamas ishobora kuzaba ndende kandi ikaba igoye nk’uko Minisitiri wa Israel Benyamini Netanyahu yabivuze.

Icyakora yarahiriye ko aho umurwanyi wese wa Hamas azihisha bazahamusanga bakahamutsinda.

Hamas nayo ivuga ko igihe kigeze ngo yereke Israel ko yikozeho.

Yayoboraga abasirikare b’indwanyi cyane bagize imwe muri brigade zikomeye zirwanira ku butaka
TAGGED:ColonelfeaturedHamasIngaboIntambaraIsrael
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Guverineri Wa Banki Nkuru Y’Uburundi Yatawe Muri Yombi
Next Article Musanze: Umuyobozi Bamusanganye Kanyanga Arabacika
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DJ Toxxyk Yongeye Gutakambira Urukiko

Umuryango FPR-Inkotanyi Mu Bufatanye Na Leta Ya Israel

U Rwanda Na Brésil Byasinye Amasezerano Yo Gufatanya Mu Bukungu

Amatara Ya Kigali Pélé Stadium Afite Ibibazo

Masudi Djuma Watozaga Etincelles Yirukanywe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

Burundi: Hari Ibice Biri Kuba Ubutayu Kubera Amapfa

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

Amerika Yahanuye Indege Ya Gisirikare Ya Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu mahanga

Espagne: Imbuga Nkoranyambaga Zigiye Gukumirwa Mu Bafite Munsi Y’Imyaka 16

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwagobotse Mozambique Yashegeshwe N’Imyuzure

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Umuyobozi Wa Polisi Yasezeranyije Kubaka Ikipe Y’Umupira W’Amaguru Ikomeye 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?