Col Jonathan Steinberg w’imyaka 42 y’amavuko wayobora Bridage yitwa Nahal mu ngabo za Israel yaguye ku rugamba ingabo z’igihugu cye ziri kurwana na Hamas mu Majyepfo ariko zikarwana na Hezbollah mu Majyaruguru y’iki gihugu.
Ni intambara ikomeye kubera ko mu gihe kitageze ku masaha 48 imaze kugwama abantu bakabakaba 1000 abandi babarirwa mu bihumbi barakomereka.
Brigade ya 993 yo mu Ngabo za Israel yitwa Nahal yashinzwe mu mwaka wa 1982, ikaba ari imwe mu zikomeye mu ngabo zirwanira ku butaka.
Col Steinberg yarashwe ubwo yari ari mu modoka agiye kureba abasirikare be uko bari kwitwara ku rugamba, ageze mu nzira igifaro yari arimo gitwikwa n’abarwanyi ba Hamas.
Kwica Colonel ni ugushegesha cyane ingabo kubera ko aba ari umusirikare mukuru ushinzwe guhuza ibikorwa byose byaba mu gihe cy’amahoro cyangwa icy’intambara akabigeza kuri ba Jenerali.
Intambara Israel yaraye yinjijwemo na Hamas ishobora kuzaba ndende kandi ikaba igoye nk’uko Minisitiri wa Israel Benyamini Netanyahu yabivuze.
Icyakora yarahiriye ko aho umurwanyi wese wa Hamas azihisha bazahamusanga bakahamutsinda.
Hamas nayo ivuga ko igihe kigeze ngo yereke Israel ko yikozeho.