COMESA Irashaka Gutanga Ayo Gushora, Umunyarwandakazi Hari Icyo Asaba

Mu rwego rwo gufasha ba rwiyemezamirimo gushora mu mishinga igamije guha abaturage amashanyarazi akomoka ku ngufu zisubira, Banki Nyafurika y’ubucuruzi n’iterambere, Trade and Development Bank, irabahamagarira gukora imishinga. Umunyarwandakazi ukora business yabwiye Taarifa ko ikibazo ari uko buzuza ibisabwa ariko bagahora basiragizwa ngo hari ibyo batujuje..

Abakozi babiri( umugabo n’umugore) bakora muri Banki Nyafurika ishinzwe ubucuruzi n’iterambere babwiye abari mu  nama ya COMESA ko nibasubira mu bihugu byabo bagomba kuzashishikariza ba rwiyemezamirimo kuzana imishinga ikayitera inkunga.

Bavuze ko Banki y’isi yahaye COMESA Miliyoni $10 zo gushyira mu mishinga igamije kuzamura urwego rw’amashanyarazi akomoka ku ngufu zisubira.

Aya mafaranga uyavunje mu mafaranga y’u Rwanda ahita aba Miliyari Frw 10.

- Kwmamaza -

Banki yitwa Trade and Development Bank, TDB, ivuga ko ariya mafaranga yarangije gutangwa igisigaye ari uko abayashaka bandika imishinga bakayigeza aho yagenewe ikigwa ubundi igahabwa inguzanyo.

Umwe mu bavuze iby’ayo mafaranga yagize ati: “ Ibihugu byose biri muri COMESA ariko hakazarebwa ikoze neza kurusha indi ikaba ari yo iterwa inkunga.”

Umwe mu bari mu nama yamubajije niba atabona ko ariya mafaranga ari make akurikije icyo bisaba ngo umuntu ashore mu rwego rw’ingufu, undi asubiza ko n’ubwo hari bamwe bashobora kubibona gutyo ariko ngo amafaranga yose acunzwe neza aba ashobora kugera kuri byinshi, agatanga umusaruro.

Umuyobozi muri COMESA ushinzwe ibikorwaremezo witwa Jean Baptiste Mutabazi  avuga ko amafaranga ari muri uriya mushinga agamije gufasha abakorera ku giti cyabo gushora mu bikorwaremero.

Ati: “ Banki y’Isi yararebye isanga ishobora guha COMESA amafaranga yayifasha gushora mu bikorwa remero kandi bigakunda. Yahisemo kuyaduha kubera ko n’ubundi COMESA isanzwe ifite Banki yitwa TDB yafasha mu micungire y’ayo mafaranga.”

Jean Baptiste Mutabazi

Mutabazi avuga ko hejuru y’uko abashoramari bashobora gushora mu by’ingufu zisubira, ariko ngo n’abandi bashaka gushora mu nzego zirimo ubuzima n’izindi nabo bashobora kuyasaba.

Mutabazi avuga ikibazo bakunda guhura nacyo ari uko hari imishinga iza idakozwe neza cyangwa se ntinakorwe namba bityo Abanyarwanda ntibahabwe ayo mafaranga kandi baba banganya amahirwe na bagenzi babo.

Ati: “ Ntabwo waha amafaranga umushinga kandi ubona utazunguka neza. Niyo mpamvu Banki ziba zigomba kureba niba imishinga ikoze neza.”

Rwiyemezamirimo w’Umunyarwandakazi afite icyo asaba…

Umwe mu Banyarwandakazi ukora business avuga ko kuba hari amafaranga agomba guhabwa abantu ari ikintu kiza, ariko ngo ikibazo ni uko babasiragiza bikazarangira bakuye yo amaso!

Avuga ko imishinga bayikora ndetse ngo niyo hari iyo babona ko batabasha kwikorera ubwabo, bitabaza abahanga b’abanyamahanga ngo bayibakorere.

Ibyo kuvuga ko bakora imishinga nabi cyangwa ntibayikore ngo ntabwo ari byo.

Ati: “ Amafaranga aba ahari, ugakora umushinga kugira ngo uhabwe amafaranga ariko uko ugiye kubaza aho ugeze bakakubwira ngo hari ikibura, ejo wasubira yo bati hari ikindi kibura gutyo gutyo…”

Ingabire avuga ko hari bamwe bageze aho bazibukira ibyo kujya kwaka ayo mafaranga kubera ngo birabatinza bigatuma badashyira imbaraga mu yindi mishinga yababyarira inyungu bitabaye ngombwa ko baka umwenda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version