Gasabo: Umunyamakuru Afunzwe Azira Gukubita Uwamwishyuje Inzoga Yanyoye

Ubugenzacyaha buherutse gufata umugabo usanzwe ukora itangazamakuru kuri imwe muri radio zizwi cyane mu Rwanda nyuma y’uko buregewe ko yakubise umuntu wamwishyuje nyuma yo kwaka inzoga ntiyishyure.

Amakuru dufite avuga ko uwo musore Taliki ya 21, Nzeri, 2022, aribwo yakoze ibi byaha ubwo yajyaga mu kabari kari  mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Remera, Akagari ka Rukiri II, Umudugudu wa Rebero.

Yagize yo anywa inzoga mu kabari kandi z’amoko atandukanye nyuma ntiyishyura.

Uwari uje kumwishyuza niwe wakubiswe.

- Advertisement -

Hari ifoto Taarifa yabashije kubona yerekana aho uwo wakuswe yariwe n’inzara ku ijosi.

Ibi ni ibikomere bivugwa ko yakomerekeje uwari uje kumwishyuza

Ubugenzacyaha buvuga ko uriya musore akurikiranyweho ibyaha bitatu ari byo kwaka ikitari bwishyurwe, kwangiza cyangwa konona ikintu cy’undi ndetse no gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake

Kwaka ikitari bwishyurwe bihanwa N’INGINGO 175 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Uwo bihamiye mu rukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’iminsi 15 ariko kitarenze amezi abiri, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Frw  100,000  ariko atarenze Frw  200,000  n’imirimo y’inyungu rusange mu gihe kitarenze iminsi 15 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Kwangiza cyangwa konona ikintu cy’undi bihanwa n’ingingo ya 186 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Uwo iki cyaha gihamye ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri ariko kiteranze amezi atandatu  n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Frw 300,000 ariko atarenze Frw 500,000 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Icyaha cyo gukubira cyangwa gukumeretse ku bushake ni icyaha gihanwa n’ingingo  121 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iki cyo iyo ugishinjwa agihamijwe n’inkiko ahabwa gifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze  imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya  Frw  500,000 ariko atarenze Frw 1,000,000.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version