Congo: ADF Yishe Abantu 102

I Lubero muri Kivu ya Ruguru haravugwa urupfu rw’abantu 102 bivugwa ko bishwe na ADF.

Inama y’Abapesikopi Gatulika yo muri iki gihugu ivuga ko abashinzwe umutekano n’inzego za Leta bakwiye gukomeza kubungabunga umutekano w’abaturage kuko urupfu rw’abantu benshi gutyo rwerekana ko nta burinzi bafite.

Hagati aho ariko, ingabo za DRC n’iza Uganda zikomeje guhiga abo barwanyi gusa kubaca intege.

Mu mwaka wa 2021 nibwo ingabo za Uganda zatangiye imikoranire n’iza DRC mu guhiga abarwanyi ba ADF ibihugu byombi byemeza ko ubiteje akaga.

Uwo muhati wagize ibyo ugeraho n’ubwo uko bigaragara hakenewe umuhati ukomeye ngo hacibwe intege burundu.

Igitero cya ADF giheruka cyagabwe hagati y’itariki 08 n’itariki 09, Nzeri gihitana abantu 102.

Byabereye ahitwa  Ntoyo muri  Mahoho, muri segiteri ya Bapere, Teritwari ya Lubero hakaba muri Kivu ya Ruguru.

DRC ni icyo gihugu cya mbere ku isi kirimo imitwe y’abarwanyi myinshi kuko irenga 100.

Imyinshi ishingiye ku moko n’amadini, indi ikagira impamvu za Politiki zatumye iremwa, umwe muri yo ukaba M23 isanzwe iharanira ko abayigize bemerwa nk’abandi baturage ba DRC.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version