Congo-Kinshasa Irashinja Angola Kuroga Amazi Y’Uruzi Rwa Congo

Hari umwuka mubi watangiye gututumba hagati ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo ishinja Angola gushyira ibinyabutabire mu mazi y’imigezi yisuka mu ruzi rwa Congo( Congo River).

Uri nirwo ruzi rwa kabiri rurerure muri Afurika nyuma y’uruzi rwa Nili.

Abayobozi muri Congo Kinshasa bavuga ko uburozi bwanduza ariya mazi bwaturutse mu ruganda rucukura runakanatunganya diyama ruri ahitwa Catoca.

Uburozi buva muri ruriya ruganda bushokera mu migezi ya Tshikapa na Kasaï .

- Advertisement -

Iperereza kuri iki kibazo ryatangiye nyuma y’uko hari abaturage bagaragaje ibimenyetso byo gucibwamo no kuruka.

Ikindi ngo ni uko hari amafi n’imvubu byo muri ruriya ruzi byapfuye kubera uburozi.

Ni ikibazo cyatangiye kugaragara muri Nyakanga, 2021.

Abo ku ruhande rwa Angola, bavuga ko koko hari ikibazo cy’imikucurire n’imitunganyirize ya diyama ariko Leta y’i Luanda ikavuga ko yabimenye ari uko bitangajwe na bamwe mu bakozi bo muri kiriya kirombe.

Muri iki gihe abatuye muri bice bituranye na ruriya ruzim bafite ubwoba ko amazi bakoresha azabakururira kabutindi.

Hashize igihe gito Minisitiri w’ibidukikije Madamu Eve Bazaiba asuye umugezi wa Tshikapa kureba uko ibintu byifashe.

Si we wenyine wagiyeyo kuko hari n’Abadepite ndetse n’abakora mu nzego z’ubuzima bahasuye.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo Kinshasa  witwa Patrick Muyaya avuga ko ikibazo bakigejeje kuri Leta ya Angola kugira ibimenye kandi igire icyo ibikoraho.

Hagati aho, Guverinoma y’i Kinshasa yabujije abaturiye iriya migezi kongera kuyikoresha mu rwego rwo kubarinda ingaruka baterwa n’amazi avugwaho guhumanywa n’uburozi buva mu kirombe gicukurwamo diyama.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version