Intumwa y’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye i Geneva mu Busuwisi Urujeni Bakuramutsa Feza yavuze ko kuba Repubulika ya Demukarasi ya Congo yavuze ko igihugu cye gikorera Jenoside ku butaka bwayo ari ibinyoma kandi ibyo yavuze byabaye kurenga umurongo utukura.
Yabwiye abagize Akanama ka Umuryango w’Abibumbye gashinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, UN Human Rights Council, ko badakwiye guha agaciro ibyo Kinshasa ivuga ku Rwanda kuko bidahura n’igisobanuro mpuzamahanga cya Jenoside nyirizina.
Mu Nama ya 60 y’aka Kanama, Ambasaderi Urujeni Bakuramutsa Feza yasabye abayitabiriye ahubwo gushyira imbaraga mu gusaba ko ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo buhagarika ibikorwa bibi bukorera abaturage babwo bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Ibyo ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo buvuga by’uko u Rwanda rukora Jenoside, bubishingira kuri bimwe mu bikubiye muri raporo yakozwe n’impuguke zahawe akazi n’Umuryango w’Abibumbye by’uko ingabo zarwo zifashije AFC/M23 kwica abasivile 319 abandi 169 bagakomereka mu byabereye muri Rutshuru ku itariki 09 n’itariki 21, Nyakanga, 2025.
Ibi u Rwanda rwarabihakanye, ruvuga ko nta shingiro ryabyo ahubwo ko hakwiye gushyirwaho itsinda ryabikoraho iperereza mu buryo butagize aho buhengamiye.
Mu gusobanura uko u Rwanda rwakiriye ibyo Repubulika ya Demukarasi ya Congo irushinja, Ambasaderi Urujeni yagize ati: “ Ibyo bavuze k’u Rwanda, rwabifashe nko kurenga umurongo utukura. Jenoside ni icyaha gisobanurwa n’amategeko mpuzamahanga kandi kugeza ubu ibyo bavuga ku gihugu cyanjye ntaho bihuriye n’icyo kintu. Ntituzigera na rimwe twemera ko ibyo badushinja bikomeza kuvugwa hanyuma abagize aka Kanama ngo baterere agati mu ryinyo.”
Yajoye abakoze raporo ishinja u Rwanda gukora Jenoside bagize ikiswe UN Fact-Finding Mission, avuga ko bashingiye ku makuru acagase, ubusanzwe atari akwiye gushingirwaho ngo hakorwe raporo ikomeye bene kariya kageni.
Urujeni kandi avuga ko abaha agaciro ibiri muri iyo raporo birengagiza nkana akaga FDLR iteje u Rwanda.
Kuba igizwe na bamwe basize bakoreye Abatutsi Jenoside mu mwaka wa 1994 n’abandi basangiye ingengabitekerezo yayo ni ikintu Ambasaderi Urujeni Bakurambutsa Feza yemeza ko cyagombye gutuma uwo mutwe ukurwaho.
Mu gusobanura ibyo asanga bidahwitse muri iriya raporo ya UN, avuga ko iyo uyinonosoye usanga bavugamo M23 inshuro 110 naho RDF bakayivuga inshuro 65 mu gihe ingabo za DRC zivugwa inshuro 42 naho urubyiruko rukorana nazo mu kugirira nabi abavuga Ikinyarwanda bo muri kiriya gihugu rwitwa Wazalendo bakavugwa inshuro 43, FDLR ikavugwa inshuro 15 zonyine.
Iyo mibare asanga idashyize mu gaciro, ikerekana ko abayikoze bashingiye ku byo bari basanzwe bemera aho gushingira k’ukuri.
Ati: “ Ibi birerekana ko abakoze iriya raporo babogamiye ku bintu bari basanzwe bemera, ntibanashyira muri raporo yabo imitwe260 y’inyeshyamba zikorera muri Burasirazuba bwa DRC kandi zikorana n’abacanshuro.”
Kuba muri iyo raporo ntahagaragaza urwango n’ihohoterwa ririmo no kwicwa bikorerwa abaturage ba DRC bo mu bwoko bw’Abatutsi, nabyo Urujeni asanga bidahwitse.
Ashingiye ku gihe zihamaze n’ibihakorerwa, yaboneyeho kubaza abari bamuteze amatwi akamaro k’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zoherejwe muri DRC.
Asanga kuba hashize imyaka 20 izi ngabo ziri yo ariko abantu bakaba bakicwa bazira ubwoko, ururimi n’inkomoko yabo kandi abenshi muri bo ari abasivili, bigaragaza ko impamvu yazijyanye yo ikwiye gusubirwamo.
Ibyo gushinja u Rwanda gukora Jenoside, yongeye gusaba UN n’abandi bose ko bakwiye kubireka kuko ari ukurutoneka nk’igihugu kizi ububi bw’icyo cyaha kuko cyatakaje abaturage bacyo bayizize mu mwaka wa 1994.