Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Côte d’Ivoire Nayo Yirukanye Ingabo Z’Ubufaransa Ku Butaka Bwayo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitiki

Côte d’Ivoire Nayo Yirukanye Ingabo Z’Ubufaransa Ku Butaka Bwayo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 01 January 2025 9:07 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Ingabo z'Ubufaransa( Ifoto@Alumaplus.tv)
SHARE

Ubuyobozi bwa Côte d’Ivoire bwanzuye ko ingabo z’Ubufaransa ziva muri iki gihugu. Byavuzwe na Perezida Alassane Ouattara  mu ijambo rirangiza umwaka rigatangiza undi yaraye agejeje ku baturage be.

Outtara yavuze ko byakozwe mu rwego rwo gutuma igihugu kigira igisirikare kigezweho.

Ubufaransa nibwo bwakolonije Côte d’Ivoire, guhera mu ntangiriro ya 1900 kugeza tariki 7, Kanama, 1960 ubwo iki gihugu cyabonaga ubwigenge.

Mu Ukuboza, 2024, ubuyobozi bwa Côte d’Ivoire  bwari bwatangaje ko hari gahunda y’uko ibirindiro byose by’ingabo z’Ubufaransa biri muri iki gihugu bigomba gufungwa bidatinze.

Ijambo rya Perezida Ouattara ryaraye ribigize itegeko ridakuka, ibi bikaba bivuze ko Ubufaransa bugiye gutakaza ijambo muri kimwe mu bihugu bikomeye bwakolonije mu myaka hafi irenga ijana ishize.

Hagati aho kandi, iki gihugu nicyo Ubufaransa bwasaga nubusigaranye mo ijambo rikomeye mu Burengerazuba bwa Afurika kuko ibindi nka Niger, Burkina Faso, Mali, Tchad na Repubulika ya Centrafrique bisa nibyarangije kubwipakurura.

Muri Côte d’Ivoire hari hasanzwe abasirikare 600 b’Ubufaransa bakoranaga na bagenzi babo 350 bakorera muri Senegal.

Mu ijambo rya Perezida Ouattara yagize ati: “ Twafashe uyu mwanzuro nyuma yo kuganira n’abantu batandukanye kuri iyi ngingo, twemeza ko ingabo z’Ubufaransa ziva muri Côte d’Ivoire”.

Yunzemo ko abasirikare b’igihugu cye bari basanzwe batorezwa n’Abafaransa ahitwa Port Bouét bagomba gusubira mu biganza bw’abagaba bakuru b’igihugu cye, bakaba ari bo babatoza bakabacunga.

Ubukoloni bw’Ubufaransa mu Burengerazuba bw’Afurika bwahagaritswe mu mwaka 1960, ahenshi mu bihugu bwakolonizaga.

Icyakora imbaraga z’i Paris zakomeje kugera muri Afurika yo muri kiriya gice kugeza ubwo mu myaka mike ishize, Mali, Burkina Faso na Niger byanzuye ko bicanye umubano uwo ari wo wese n’Ubufaransa.

Si ibyo bihugu byonyine byahisemo kudakorana na Paris kuko na Tchad nayo mu Ugushyingo, 2024 yabifasheho umwanzuro udakuka.

Ibyo kandi ni ko bimeze no muri Senegal aho Perezida Bassirou Dioumaye Faye nawe aherutse gusaba Minisitiri w’ingabo kwiga uko hatangizwa imikorere mishya y’igisirikare cye, muri byo hakabamo ko nta basirikare b’abanyamahanga bakwiye kuba muri Senegal.

Ubwo yiyamamazaga kandi agatorwa, Faye yasezeranyije abaturage ko azaharanira ko Senegal iba igihugu kigenga, kitagira abasirikare b’amahanga ku butaka bwabo.

Ahantu Ubufaransa busigaranye abasirikare ni muri Gabon no muri Djibouti, bose hamwe BBC ikavuga ko batarenze abantu 2,000.

Côte d’Ivoire nicyo gihugu abahanga bemeza ko cyatejwe imbere no gukorana n’Ubufaransa mu bindi byose bigize Uburengerazuba bwa Afurika.

Nubwo mu mwaka wa 2002 cyagize ibibazo bya politiki byaturutse ku bwumvikane buke mu banyapolitiki baharaniraga ubutegetsi, muri rusange Côte d’Ivoire yahoze ari igihugu gitekanye kandi giteye imbere.

TAGGED:AfurikaCoteIngaboIvoireNigerUbufaransa
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Korea Y’Epfo: Indege Yakoze Impanuka Igahitana 179 Nta Kibazo Yari Ifite 
Next Article Abanyarwanda Dufite Ubushobozi Bwo Kwigenera Ahazaza Hacu-Kagame
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?