Ubuyobozi bwa Côte d’Ivoire bwanzuye ko ingabo z’Ubufaransa ziva muri iki gihugu. Byavuzwe na Perezida Alassane Ouattara mu ijambo rirangiza umwaka rigatangiza undi yaraye agejeje ku baturage be.
Outtara yavuze ko byakozwe mu rwego rwo gutuma igihugu kigira igisirikare kigezweho.
Ubufaransa nibwo bwakolonije Côte d’Ivoire, guhera mu ntangiriro ya 1900 kugeza tariki 7, Kanama, 1960 ubwo iki gihugu cyabonaga ubwigenge.
Mu Ukuboza, 2024, ubuyobozi bwa Côte d’Ivoire bwari bwatangaje ko hari gahunda y’uko ibirindiro byose by’ingabo z’Ubufaransa biri muri iki gihugu bigomba gufungwa bidatinze.
Ijambo rya Perezida Ouattara ryaraye ribigize itegeko ridakuka, ibi bikaba bivuze ko Ubufaransa bugiye gutakaza ijambo muri kimwe mu bihugu bikomeye bwakolonije mu myaka hafi irenga ijana ishize.
Hagati aho kandi, iki gihugu nicyo Ubufaransa bwasaga nubusigaranye mo ijambo rikomeye mu Burengerazuba bwa Afurika kuko ibindi nka Niger, Burkina Faso, Mali, Tchad na Repubulika ya Centrafrique bisa nibyarangije kubwipakurura.
Muri Côte d’Ivoire hari hasanzwe abasirikare 600 b’Ubufaransa bakoranaga na bagenzi babo 350 bakorera muri Senegal.
Mu ijambo rya Perezida Ouattara yagize ati: “ Twafashe uyu mwanzuro nyuma yo kuganira n’abantu batandukanye kuri iyi ngingo, twemeza ko ingabo z’Ubufaransa ziva muri Côte d’Ivoire”.
Yunzemo ko abasirikare b’igihugu cye bari basanzwe batorezwa n’Abafaransa ahitwa Port Bouét bagomba gusubira mu biganza bw’abagaba bakuru b’igihugu cye, bakaba ari bo babatoza bakabacunga.
Ubukoloni bw’Ubufaransa mu Burengerazuba bw’Afurika bwahagaritswe mu mwaka 1960, ahenshi mu bihugu bwakolonizaga.
Icyakora imbaraga z’i Paris zakomeje kugera muri Afurika yo muri kiriya gice kugeza ubwo mu myaka mike ishize, Mali, Burkina Faso na Niger byanzuye ko bicanye umubano uwo ari wo wese n’Ubufaransa.
Si ibyo bihugu byonyine byahisemo kudakorana na Paris kuko na Tchad nayo mu Ugushyingo, 2024 yabifasheho umwanzuro udakuka.
Ibyo kandi ni ko bimeze no muri Senegal aho Perezida Bassirou Dioumaye Faye nawe aherutse gusaba Minisitiri w’ingabo kwiga uko hatangizwa imikorere mishya y’igisirikare cye, muri byo hakabamo ko nta basirikare b’abanyamahanga bakwiye kuba muri Senegal.
Ubwo yiyamamazaga kandi agatorwa, Faye yasezeranyije abaturage ko azaharanira ko Senegal iba igihugu kigenga, kitagira abasirikare b’amahanga ku butaka bwabo.
Ahantu Ubufaransa busigaranye abasirikare ni muri Gabon no muri Djibouti, bose hamwe BBC ikavuga ko batarenze abantu 2,000.
Côte d’Ivoire nicyo gihugu abahanga bemeza ko cyatejwe imbere no gukorana n’Ubufaransa mu bindi byose bigize Uburengerazuba bwa Afurika.
Nubwo mu mwaka wa 2002 cyagize ibibazo bya politiki byaturutse ku bwumvikane buke mu banyapolitiki baharaniraga ubutegetsi, muri rusange Côte d’Ivoire yahoze ari igihugu gitekanye kandi giteye imbere.