Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Côte d’Ivoire Yapfushije Minisitiri w’Intebe Wa Kabiri Mu Mezi Umunani
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Côte d’Ivoire Yapfushije Minisitiri w’Intebe Wa Kabiri Mu Mezi Umunani

admin
Last updated: 10 March 2021 10:30 pm
admin
Share
SHARE

Minisitiri w’Intebe wa Côte d’Ivoire Hamed Bakayoko yitabye Imana kuri uyu wa Gatatu azize indwara ya kanseri yari amaze iminsi yivuriza mu Budage.

Bakayoko wari ufite imyaka 56 yabaye Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu guhera ku wa 8 Nyakanga 2020.

Ni umwanya yagiyeho asimbuye Amadou Gon Coulibaly wabaye Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu guhera muri Mutarama 2017 kugeza ubwo yapfaga muri Nyakanga 2020. Yahise asimburwa na Bakayoko none na we apfuye nyuma y’amezi umunani gusa.

Perezida Alassane Ouattara yatangaje binyuze kuri Twitter ko Bakayoko wari Minisitiri w’Intebe na Minisitiri w’Ingabo yapfuye kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Werurwe, agwa mu Budage azize kanseri.

Yakomeje ati “Minisitiri w’Intebe Hamed Bakayoko yakoreye Côte d’Ivoire n’ubwitange no kutizigama. Yari umuyobozi mwiza, icyitegererezo ku rubyiruko, umuntu ugira ubugwaneza kandi akaba inyangamugayo y’intangarugero.”

Notre pays est en deuil.
J’ai l’immense douleur de vous annoncer le décès du Premier Ministre, Hamed Bakayoko, Chef du Gouvernement, Ministre de La Défense, ce mercredi 10 mars 2021, en Allemagne, des suites d’un cancer. pic.twitter.com/IfImVNdlho

— Alassane Ouattara (@AOuattara_PRCI) March 10, 2021

Bakayoko yabanje kuba Minisitiri w’Intebe w’agateganyo guhera ku wa 2 Gicurasi 2020 ubwo Amadou Gon Coulibaly yajyaga kwivuriza mu Bufaransa uburwayi bw’umutima.

Ubwo Coulibaly yagarukaga mu gihugu ku wa 2 Nyakanga yasubiye mu nshingano ze. Yaje kongera gufatwa nyuma y’icyumweru kimwe ubwo yari mu nama y’abaminisitiri, ahita yitaba Imana.

Bakayoko yasubiye mu nshingano za Minisitiri w’Intebe w’agateganyo, aza kwemezwa muri uwo mwanya ku wa 30 Nyakanga 2020.

Ku wa 8 Werurwe 2021 nibwo nyuma yo kuremba, Bakayoko yasimbuwe by’agateganyo na Patrick Achi asigarana inshingano za Minisitiri w’Intebe, naho murumuna wa Perezida Ouattara witwa Téné Birahima Ouattara aba Minisitiri w’ingabo w’agateganyo, ari nabo bari mu nshingano magingo aya.

TAGGED:Alassane OuattarafeaturedHamed Bakayoko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Impunzi Zaturutse Muri Libya Zabimburiye Izindi Gukingirwa COVID-19 Mu Rwanda
Next Article Ikindi U Rwanda Rwakwigira Kuri Singapore
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Gaza: Ingabo Za Israel Zishe Abanyamakuru

Bafatanywe lbilo 30 By’urumogi Babitwaye Kuri Moto

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

Misiri Irashaka Gukaza Umutekano Ku Mupaka Wayo Na Gaza

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

You Might Also Like

Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

U Rwanda Rwatumye Abaturage Bacu Bongera Gutekana-Min W’Ingabo Za Mozambique

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Sassou Nguesso Ari i Kinshasa Mu Bukwe Bw’Umukobwa Wa Tshisekedi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Abayobozi Bakuru Mu Ngabo Za Mozambique Bari Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?