Côte d’Ivoire Yapfushije Minisitiri w’Intebe Wa Kabiri Mu Mezi Umunani

Minisitiri w’Intebe wa Côte d’Ivoire Hamed Bakayoko yitabye Imana kuri uyu wa Gatatu azize indwara ya kanseri yari amaze iminsi yivuriza mu Budage.

Bakayoko wari ufite imyaka 56 yabaye Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu guhera ku wa 8 Nyakanga 2020.

Ni umwanya yagiyeho asimbuye Amadou Gon Coulibaly wabaye Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu guhera muri Mutarama 2017 kugeza ubwo yapfaga muri Nyakanga 2020. Yahise asimburwa na Bakayoko none na we apfuye nyuma y’amezi umunani gusa.

Perezida Alassane Ouattara yatangaje binyuze kuri Twitter ko Bakayoko wari Minisitiri w’Intebe na Minisitiri w’Ingabo yapfuye kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Werurwe, agwa mu Budage azize kanseri.

- Advertisement -

Yakomeje ati “Minisitiri w’Intebe Hamed Bakayoko yakoreye Côte d’Ivoire n’ubwitange no kutizigama. Yari umuyobozi mwiza, icyitegererezo ku rubyiruko, umuntu ugira ubugwaneza kandi akaba inyangamugayo y’intangarugero.”

Bakayoko yabanje kuba Minisitiri w’Intebe w’agateganyo guhera ku wa 2 Gicurasi 2020 ubwo Amadou Gon Coulibaly yajyaga kwivuriza mu Bufaransa uburwayi bw’umutima.

Ubwo Coulibaly yagarukaga mu gihugu ku wa 2 Nyakanga yasubiye mu nshingano ze. Yaje kongera gufatwa nyuma y’icyumweru kimwe ubwo yari mu nama y’abaminisitiri, ahita yitaba Imana.

Bakayoko yasubiye mu nshingano za Minisitiri w’Intebe w’agateganyo, aza kwemezwa muri uwo mwanya ku wa 30 Nyakanga 2020.

Ku wa 8 Werurwe 2021 nibwo nyuma yo kuremba, Bakayoko yasimbuwe by’agateganyo na Patrick Achi asigarana inshingano za Minisitiri w’Intebe, naho murumuna wa Perezida Ouattara witwa Téné Birahima Ouattara aba Minisitiri w’ingabo w’agateganyo, ari nabo bari mu nshingano magingo aya.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version