Coventry University Igiye Gufungura Mu Rwanda Ibiro Byayo Muri Afurika

Coventry University Group yo mu Bwongereza yatangaje ko muri Kamena izafungura mu Rwanda ibiro byayo muri Afurika, igikorwa kizahurirana n’inama y’abakuru b’ibihugu na Guverinoma bagize muri Commonwealth, CHOGM.

Iyo kaminuza yatangaje ko ibiro bizafungurwa muri Kigali Heights, inyubako iteganye na Kigali Convention Centre ku Kimihurura. Ni muri gahunda y’iyo kaminuza yo kwagurira ibikorwa hirya no hino.

Icyicaro cyo mu Rwanda kiziyongera ku bindi ifite muri Singapore na Dubai.

Bizaba bihuza ibikorwa muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, kuko ibiro biheruka gufungurwa i Dubai bireba ahanini ibijyanye no kumenyekanisha no guhuza ibikorwa mu Burasirazuba bwo Hagati na Afurika yAmajyaruguru.

- Advertisement -

Ni ibiro bizaba bifasha iyi kaminuza kwagurira ibikorwa muri Afurika byaba ibijyanye no kwigisha, ubushakashatsi, ubucuruzi no gushimangira ubufatanye busanzweho cyangwa guhanga ubushya.

Umuyobozi wa Coventry University Group, Prof. John Latham CBE, yavuze ko bashimishijwe n’intambwe bamaze gutera mu gufungura ibiro bibafasha mu bikorwa muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Yavuze ko iki cyicaro kijyanye na gahunda y’u Bwongereza mu burezi mpuzamahanga, kikazatanga igisubizo ku mahirwe y’iterambere muri uyu mugabane.

Ati “Afurika ifite umubare w’abaturage ugenda wiyongera ahanini ugizwe n’urubyiruko, n’ubukungu burimo kuzamuka ku rwego rwo hejuru ku isi. Icyicaro muri Afurika kiziyongera ku bindi dufite muri Singapore na Dubai mu gushyira mu bikorwa gahunda dufite yo kuba kaminuza mpuzamahanga ikorera ku isi yose.”

Umuyobozi mu bijyanye n’ubucuruzi muri Ambasade y’u Bwongereza mu Rwanda, John Uwayezu, yavuze ko iki cyicaro kijyanye na gahunda yo kongera ubucuruzi n’ishoramari hagati y’u Bwongereza n’u Rwanda.

Ati “Iki cyicaro kizongera uburyo bwo guteza imbere ubushobozi bw’abantu. Ishoramari mu bumenyi iteka ritanga inyungu ikomeye iyo bigeze ku iterambere ry’ubukungu no kongera umusaruro. Ndashimira umuhate wa Guverinoma y’u Rwanda mu kurushaho kongerera ubushobozi abaturage bayo.”

Coventry University yashinzwe mu 1992. Ni iya Leta y’u Bwongereza.

Inama ya CHOGM izahurirana na kiriya gikorwa iteganyijwe ku matariki ya 21-26 Kamena 2021.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version