Minisitiri W’U Bwongereza Ushinzwe Commonwealth Ari Mu Rwanda

Minisitiri w’u Bwongereza ushinzwe umuryango w’ibihugu bikoresha Icyongereza, Commonwealth, Tariq Ahmad of Wimbledon, kuri uyu wa Kane yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda, aho azirebera imyiteguro y’inama y’uwo muryango izaba muri Kamena.

Inama ya 26 izahuza abakuru b’ibihugu na guverinoma bagize uwo muryango, CHOGM, izabera i Kigali ku wa 21-26, ari nabwo u Bwongereza buzashyikiriza u Rwanda ubuyobozi bwa Commonwealth.

Lord (Tariq) Ahmad of Wimbledon yatangaje ko yishimiye aho u Rwanda rugeze rutegura iyi nama ku buryo izaba mu buryo butekanye, nubwo ari mu bihe by’icyorezo cya COVID-19.

Nk’umuyobozi wa Commonwealth mu myaka itatu ishize, u Bwongereza bwafatanyije n’ibindi bihugu mu muryango mu gushyira mu bikorwa ibyemezo bijyanye n’umutekano n’iterambere rirambye, byemejwe mu nama ya CHOGM mu 2018.

- Kwmamaza -

Muri icyo gihe kandi hakozwe ku mishinga 40 ku migabane itandatu, u Bwongereza butangamo inkunga ya miliyoni £500, byose bigamije kubaka ahazaza heza h’abasaga miliyari 2.4 bagize ibihugu bihurira muri Commonwealth.

Biteganyijwe ko mu ruzinduko rwe ku wa 29-30 Mata, Lord Ahmad asura urwibutso rwa Jenoside Yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, akanahura n’abayobozi batandukanye muri Guverinoma y’u Rwanda, baganira ku mubano w’ibihugu byombi n’ibindi bijyanye na Commonwealth birimo imihindagurikire y’ibihe.

Biteganyijwe ko azahura n’abaharanira uburenganzira bwa muntu n’abanyamakuru.

Tariq Ahmad of Wimbledon yageze mu Rwanda
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version