Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: COVID-19 Ifata N’Abapolisi, Ababa Hanze Y’U Rwanda Bari Kuyikingirwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubutabera

COVID-19 Ifata N’Abapolisi, Ababa Hanze Y’U Rwanda Bari Kuyikingirwa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 May 2021 10:21 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abapolisi b’u Rwanda bagiye  mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro ku mugabane w’Africa  bari guhabwa urukingo rwa kabiri rwa COVID-19. Iki gikorwa cyatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki 19, gitangira ku bapolisi bari Repubulika ya Central Africa(MINUSCA).

Cyatangiriye ku matsinda abiri aherutse kujya gusimbura bagenzi babo, rimwe  rigizwe n’abapolisi 140 bashinzwe kurinda abayobozi bakuru ba Central Africa harimo Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, abagize Guverinoma, abayobozi mu Muryango mpuzamahanga ndetse n’ibindi bikorwaremezo.

Iri tsinda ryahawe urukingo hamwe n’abandi bapolisi b’u Rwanda 14 basanzwe muri iki gihugu bitegura kugaruka mu Rwanda kuko basimbuwe ndetse n’undi munyamahanga umwe.

Uru rukingo rwa kabiri rwanahawe irindi  tsinda rishinzwe kurinda abaturage  bakuwe mu byabo n’intambara naryo rigizwe n’abapolisi 140(FPU1), aba bose baherereye mu murwa mukuru wa Central Africa, Bangui.

Biteganyijwe ko andi matsindi abiri y’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo(UNMISS) bahabwa uru rukingo rwa kabiri  tariki ya 20 Gicurasi 2021.

Muri Werurwe uyu mwaka nibwo u Rwanda rwatangiye igikorwa cyo gukingira abantu barwo rwohereje mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu mahanga.

Aba bapolisi nubwo bahabwa urukingo bakangurirwa gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo cya COVID-19 kuko urukingo rutarinda ubwandu 100%.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police( CP), John Bosco Kabera yigeze kubwira Taarifa ko abapolisi b’u Rwanda nabo  bitwararika kugira ngo batandura kiriya cyorezo.

Ngo ibyo basaba Abanyarwanda kudakora nabo ntibarengaho ngo babikore.

Commissioner of Police John Bosco Kabera
TAGGED:AbapolisiCentrafriquefeaturedRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Imiterere y’Amavugurura Yo Guhindura Ibitaro Bya Faisal Icyitegererezo Mu Karere
Next Article Menya Icyo Ibigo 18 By’Ubutasi Bw’Amerika Ku Isi Bishinzwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kigali: Abagore Baravugwa Kenshi Mu Biyobyabwenge

UNHCR Yaganirije AFC/M23 Ku Kibazo Cy’Impunzi Ziri Mu Rwanda

Umukino Urangiza Irushanwa ‘Gicanda Invitation 2025’ Urabera Kigali Pele Stadium

U Rwanda Rushaka Kuba Igihugu Gikize Byuzuye-Kagame

Perezida Wa Palestine Yimwe Visa Yo Kuzajya Muri Amerika Mu Nama Ya UN

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

You Might Also Like

Mu RwandaUbukerarugendoUbukungu

Kinigi: Abaturiye Ahazagurirwa Pariki Bahawe Uburyo Bwo Kwihaza Mu Biribwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC Ntishaka Ubuhuza Bwa Thabo Mbeki 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Haganiwe Uko UNHCR Yakomeza Imikoranire N’ u Rwanda 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbukungu

Angola Igiye Kujya Itunganya Diyama Yose Icukura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?