Croix Rouge Mu Rugendo Rwo Guhindurira Ubuzima Abatuye Karongi Na Rutsiro

Abaturage b’Imirenge imwe y’Uturere twa Karongi na Rutsiro bari mu byishimo kubera ibikorwa by’amazi meza bamaze kwegerezwa, ndetse benshi bahawe amatungo magufi amaze kuzana impinduka mu mibereho yabo.

Ni imirimo iri gukorwa na Croix Rouge y’u Rwanda, aho nko mu Murenge wa Murunda mu Karere ka Rutsiro hakozwe umuyoboro w’amazi ureshya na kilometero 13.5; mu gihe mu Mirenge ya Bwishyura na Rubengera muri Karongi hubatswe imiyoboro ya kilometero 16.

Hari n’ingo 788 zahawe amatungo magufi n’izindi 404 zubakiwe ubwiherero.

Ni ibikorwa byose hamwe byatwaye miliyoni 353.3 Frw.

- Advertisement -

Abaturage barishimye

Nyiratebuka Jeanne wo mu mudugudu wa Kivomo mu Kagali ka Gitarama mu Murenge wa Bwishyura, yari umuhinzi nk’umurimo we wa buri munsi umuha ibitunga umuryango we, nta kindi kiwunganira.

Croix Rouge yaje kumuha ihene ebyiri, ziramuhira kuko imwe yahise ibyara ebyiri, indi ibyara eshatu. Yahise agira ihene zirindwi ku mbyaro ya mbere gusa.

Yagize ati “Ubu ngubu mfite agashinga k’ubucuruzi bwa butiki, nari narize n’imashini nta bushobozi mfite bwo kubona imashini yo kudoda, ariko ubu ngubu ndodera abantu imyambaro nkabasha kubonamo ibitunga abana ndetse nkabonamo n’imyambaro na mituweri.”

“Byose mbikesha izi hene kuko bazimpaye ari ebyiri, imwe yari yabyaye ihene ebyiri, iyi ngiyi ibyara eshatu, biba ngombwa ko imwe nyigurishanya n’abana bayo mbasha gukuramo amafaranga nabashije gutangiza uwo mushinga wanjye.”

Imibereho ye yarahindutse ndetse yamaze no koroza mugenzi we baturanye.

Uretse abaturage bahawe amatungo, abatuye ako Kagari ka Gitarama babashije kubona amazi meza kubera ko Croix Rouge yabegerejeho ikigega.

Mukantabana Cecile uyobora ishuri ribanza ribanza rya Gitarama, avuga ko bagize amahirwe akomeye kuko mbere kubona amazi ku ishuri byabagoraga cyane. Ni ishuri ryigaho abana 590 na 55 biga mu ishuri ry’inshuke.

Ati “Croix Rouge ikimara kubibona ikigega iracyimura ikizana hejuru, aribwo amazi yabashije kutugeraho, ubwo n’abandi batuye hejuru baboneyeho. Abanyeshuri bacu rero bakeneraga amazi yo gukaraba, kunywa, ndetse banavomaga kure bigatuma bakererwa.”

Yavuze ko kubera ko amashuri yabo hasi yari ibitaka, buri gitondo batumaga abanyeshuri amazi yo kunyanyagizamo, n’abanyeshuri ubwabo bagakenera ayo kunywa no gukaraba intoki.

Yakomeje ati “Byatumaga birukanka bakajya ku kigega aho cyari kiri, ubwo ugasanga bahora mu nzira, mu mwanya wo kuruhuka ukabona bagenda bagaruka, abaza bitwaje uducupa tw’amazi, twakwigisha ugasanga bamwe baracyari ku mugezi bari kurwanira yo umwe ashaka kunywa mbere y’undi.”

Mukantabana avuga ko no muri ibi bihe by’icyorezo cya COVID-19 kuri iri shuri hubatswe ubukarabiro, hayoborwamo n’amazi kubera ko Croix-Rouge yayabegereje.

Uretse kuba iri shuri ryarahawe amazi, ryanubakiwe ubwiherero icyenda harimo n’ubw’abafite ubumuga, n’Icyumba cy’Umukobwa gifasha abakobwa nk’igihe bari mu mihango. Byatwaye miliyoni 17.4 Frw

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera Twamugabo André yavuze ko amazi meza ari amahirwe akomeye abaturage babonye, ku buryo bakwiye kuyabyaza umusaruro.

Ati “Ikigiye guhinduka ni umwanya abantu bataga kuko aho bavomaga ntabwo hari hafi, abana bajyaga kuvoma bazabona umwanya wo kujya ku ishuri badakererewe, umukecuru w’inshike utabasha kujya mu kabande azaza avome.”

Yijeje ko hagiye gushyirwaho komite zizacunga aya mazi, k’uburyo ari ibikorwa remezo begerejwe kandi bagomba kubungabunga.

Visi Perezida wa Croix Rouge y’u Rwanda Mukandekezi Françoise yavuze ko iyi mishinga yakozwe mu Turere twa Karongi na Rutsiro kugira ngo abaturage babashe kuzamura imibereho yabo.

Ni imishinga ahamya ko izatuma abaturage babasha kugira ubuzima bwiza no kwigira.

Ati “Amazi tuzi ko ari isoko y’ubuzima, ariko akagira n’ingaruka nziza ku mibereho y’abaturage. Ariko by’umwihariko kubegereza amazi ni ikintu kigabanya imvune z’umugore. Kujya gushaka amazi biravuna, ariko iyo tumwegereje amazi bituma akora n’ibindi bikorwa by’iterambere.“

“Byatumye rero n’ireme ry’uburezi rizamuka kubera ko mu miryango yacu benshi nibo batuma kujya kuvoma, benshi barakererwaga, benshi bagasiba, ariko ubu ngubu abana bitabira ishuri kubera ko ibikorwa remezo by’amazi byabegerejwe.“

Mukandekezi yavuze ko mu duce twagejejwemo amazi hari abakorerabushake ba Croix Rouge batoza abaturage isuku n’isukura, k’uburyo hatakirangwa n’imirire mibi.

Yavuze ko bakomeje gukora imirimo itandukanye yatuma uyu muryango ubona ubushobozi bwo gukomeza ibi bikorwa udategereje inkunga z’amahanga. Iyo mishinga irimo nk’inzu yakira ba mukerarugendo irimo kubakwa i Karongi ku Kivu.

Mukandekezi Françoise afasha umwe mu bantu bari bagiye kuvoma ku ivoma ryubatswe na Croix Rouge
Ibyishimo ni byose ku begerejwe amazi meza na Croix Rouge
Ishuri ribanza rya Gitarama ryubakiwe ubwiherero icyenda
Ku ishuri rya Gitarama hanubatswe icyumba cy’umukobwa
Nyiratebuka Jeanne afite ihene buri gihe ibyara eshatu
Visi Perezida wa Croix Rouge y’u Rwanda Mukandekezi Françoise
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version