Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, Dr. Thierry B.Murangira yavuze ko uru rwego ruherutse gufata abantu 26 rukurikiranyeho gutekera abandi umutwe bakabiba ibintu byose hamwe bifite agaciro ka Miliyoni Frw 30 kandi bose ni abo mu Mirenge ya Nyakarenzo na Nkungu mu Karere ka Rusizi.
Murangira yabwiye itangazamakuru ko abo bantu bafashwe hagati ya Mata na Kanama, 2025, bakaba bafite hagati y’imyaka 18 n’imyaka 51.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruvuga ko buriya bujura bwakozwe hakoreshejwe telefoni.
Iperereza rya RIB ryatumye hagaruzwa Miliyoni Frw 15 muzari zamaze kwibwa kandi ifatira imitungo bakuye mu mafaranga bibye igizwe n’amasambu, amatungo na telefone bifite agaciro ka Miliyoni Frw 10.
RIB ivuga ko abafashwe, bakekwaho kwiba bakoresheje amayeri arimo kwiyitirira ibigo by’itumanaho bagahamagara umuntu cyangwa bakamwoherereza ubutumwa bugufi bamusaba kugira imibare akanda kuri telephone ye.
Iyo ayikanze aba abahaye uburyo bwo kumwiba.
Abandi babikora babeshya ko bayobeje amafaranga bagasaba umuntu kuyabasubiza, cyangwa bakamutera ubwoba ko bafungisha konti ya MoMo y’uwo bashaka kuyatwara.
Abafashwe bakurikiranyweho ibyaha byo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, kwiyitirira umwirondoro, kudasobanura inkomoko y’umutungo n’icyaha cy’iyezandonke.
RIB yibutsa abantu kugira amakenga no kwima amatwi ababahamagara biyitirira ibigo by’ibyitumanaho bakabasaba kugira imibare runaka bakanda kuri telefone zabo.
Iranaburira abafite imigambi yo kwishora muri ibi byaha kuyireka bagashaka imibereho mu buryo bukurikije amategeko.