Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Croix Rouge Yagejeje Amazi Ku Baturage Bari Bamenyereye Gukoresha Ayanduye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbukungu

Croix Rouge Yagejeje Amazi Ku Baturage Bari Bamenyereye Gukoresha Ayanduye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 01 June 2024 8:22 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubuyobozi bwa Croix Rouge y’u Rwanda ruherutse gutaha umuyoboro w’amazi wa kilometer0 13 wubakiwe guha ababatutage ba Gisagara amazi meza. Abatuye aho uwo muyoboro ukorera bashima ko babonye amazi meza, azabarinda indwara zituruka ku isuku nke.

Uyu muyoboro uherereye mu Murenge wa Mukindo, ukaba waruzuye utanzweho Miliyoni Frw 380.

Mu rwego rwo guha amazi abawuturiye, uyu muyoboro uri ho amavomo icyenda.

Uwitwa Yankurije Espérance  wo muri aka gace yemeza ko amazi bari basanzwe bakoresha yari mabi kandi no kuyabona nabyo bikaba ikibazo.

Ni amazi mabi babonaga bibasabye gukora urugendo rurerure.

Avuga ko uretse gukira indwara zaterwaga no kunywa amazi mabi, banaruhutse imvune zo kujya kuvoma amazi kure,

Yankurije avuga ko ibura ry’amazi meza ryatumaga hari abanyeshuri basiba amasomo bagiye kuvoma cyangwa se barwaye.

Amazi bavomaga ari mo n’ay’umugezi w’Akanyaru kandi aba yanduye.

Umuyobozi wa Croix Rouge y’u Rwanda, Françoise Mukandekezi yavuze ko nk’Umuryango ushinzwe gutabara imbabare banejejwe no kuba hari abaturage batagiraga amazi meza bayahawe.

Ati: “ Amazi ni ubuzima kuko nyuma yo kuyegerezwa bizatuma abaturage bakora imirimo yabo batuje kandi basukuye bityo bagaca ukubiri n’umwanda, bikabarinda indwara  bakabaho neza n’amajyambere akiyongera”.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi avuga ko kimwe mu bintu bishimishije, ari uko uyu muyoboro wahaye amazi abaturage b’Umurenge wa Mukindo, bari babayeho nta mazi meza bagira.

Nk’umuyobozi, Kayitesi yavuze ko hafashwe ingamba zo gucunga imiyoboro y’amazi yegerezwa abaturage kugira ngo hirindwe ko yangirika kandi ari ingirakamaro kuri benshi.

Agira ati: “Turasaba abaturage guharanira gukora bakiteza imbere kugira ngo bashyigikire ibikorwa bagezwaho n’ubuyobozi ku bufatanye n’abafatanyabikorwa”.

Guverineri Kayitesi yibutsa abaturage ubwabo ko kugira ngo ibyo bubakirwa birambe, bagomba kugira uruhare mu gucunga no gufata neza ibikorwa remezo by’amazi begerezwa bakajya batanga amakuru ku bashaka kubyangiza.

Uretse i Gisagara, Croix Rouge y’u Rwanda yubatse imiyoboro y’amazi angana n’ibirometero bisaga 80 hirya no hino mu Gihugu, mu rwego rwo kunganira Leta kwegereza abaturage amazi meza.

TAGGED:AmaziCroixGisagaraKayitesiRougeUmuyoboro
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article BK Irishimira Inyungu Yagize Mu Gihembwe Cya Mbere Cya 2024
Next Article Miliyoni Frw 7 Niko Gaciro K’Ibiherutse Gukongokera muri MAGERWA Ya Cyanika
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abayobozi Mu Burayi Bitabye Trump

Ufite Inkomoko Mu Rwanda Agiye Guhatanira Kuba Miss Uganda

Twiyumva Muri Siyanse Kurusha Mbere-Umunyeshuri Wa KIST

Abasirikare 100,000 Ba Israel Biteguye Gutangira Ibitero Bishya Muri Gaza

Qatar Mu Bufatanye N’u Rwanda Mu Gukora Imiti

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Umuti Meya Wa Muhanga Aha Ibibazo Biri Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?