Ubuyobozi bwa Croix Rouge y’u Rwanda ruherutse gutaha umuyoboro w’amazi wa kilometer0 13 wubakiwe guha ababatutage ba Gisagara amazi meza. Abatuye aho uwo muyoboro ukorera bashima ko babonye amazi meza, azabarinda indwara zituruka ku isuku nke.
Uyu muyoboro uherereye mu Murenge wa Mukindo, ukaba waruzuye utanzweho Miliyoni Frw 380.
Mu rwego rwo guha amazi abawuturiye, uyu muyoboro uri ho amavomo icyenda.
Uwitwa Yankurije Espérance wo muri aka gace yemeza ko amazi bari basanzwe bakoresha yari mabi kandi no kuyabona nabyo bikaba ikibazo.
Ni amazi mabi babonaga bibasabye gukora urugendo rurerure.
Avuga ko uretse gukira indwara zaterwaga no kunywa amazi mabi, banaruhutse imvune zo kujya kuvoma amazi kure,
Yankurije avuga ko ibura ry’amazi meza ryatumaga hari abanyeshuri basiba amasomo bagiye kuvoma cyangwa se barwaye.
Amazi bavomaga ari mo n’ay’umugezi w’Akanyaru kandi aba yanduye.
Umuyobozi wa Croix Rouge y’u Rwanda, Françoise Mukandekezi yavuze ko nk’Umuryango ushinzwe gutabara imbabare banejejwe no kuba hari abaturage batagiraga amazi meza bayahawe.
Ati: “ Amazi ni ubuzima kuko nyuma yo kuyegerezwa bizatuma abaturage bakora imirimo yabo batuje kandi basukuye bityo bagaca ukubiri n’umwanda, bikabarinda indwara bakabaho neza n’amajyambere akiyongera”.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi avuga ko kimwe mu bintu bishimishije, ari uko uyu muyoboro wahaye amazi abaturage b’Umurenge wa Mukindo, bari babayeho nta mazi meza bagira.
Nk’umuyobozi, Kayitesi yavuze ko hafashwe ingamba zo gucunga imiyoboro y’amazi yegerezwa abaturage kugira ngo hirindwe ko yangirika kandi ari ingirakamaro kuri benshi.
Agira ati: “Turasaba abaturage guharanira gukora bakiteza imbere kugira ngo bashyigikire ibikorwa bagezwaho n’ubuyobozi ku bufatanye n’abafatanyabikorwa”.
Guverineri Kayitesi yibutsa abaturage ubwabo ko kugira ngo ibyo bubakirwa birambe, bagomba kugira uruhare mu gucunga no gufata neza ibikorwa remezo by’amazi begerezwa bakajya batanga amakuru ku bashaka kubyangiza.
Uretse i Gisagara, Croix Rouge y’u Rwanda yubatse imiyoboro y’amazi angana n’ibirometero bisaga 80 hirya no hino mu Gihugu, mu rwego rwo kunganira Leta kwegereza abaturage amazi meza.