Umukuru w’igihugu avuga ko bidakwiye kuba mu Rwanda hari abantu bakora siporo bakayizanamo bitugukwaha, amarozi n’ibindi, bikica ireme ryayo.
Ni imwe mu ngingo yagarutseho mu kiganiro yahaye abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu ubwo hizihizwaga imyaka 31 u Rwanda rubohowe.
Avuga ko ubusanzwe siporo ishingira ku bintu bitatu, ni ukuvuga agaciro ihabwa, uko abantu bayitegura binyuze mu gutoza no kubaka ibikorwaremezo no gushaka impano.
Ati: “Siporo warebamo ibintu nka bibiri cyangwa bitatu. Ese agaciro uha siporo ni akahe, witeguye ute kugira ngo ako gaciro kabeho kandi gakore no kureba impano ubona mu bantu”.
Ku byerekeye u Rwanda, Kagame yavuze ko rwashyizeho Minisiteri ya siporo, hajyaho federasiyo zayo kandi ibyo bikorwa mu rwego rwo guha umurongo siporo.
Yemera ko mu Rwanda hari siporo zifatika kandi abazikina n’abaziyobora nabo barahari, gusa akagaya ko ikibazo ari uko hari ababizanamo ibyo kwizera umupfumu, bakanabijyanamo na bitugukwaho n’ibindi byica siporo.
Ngo abo bantu bashyira n’utuntu mu mazamu, ibyo akabyita umuco mubi uboneka muri bamwe na bamwe.
Ati: “Ibyo rero bigera no ku bantu, ugasanga abantu bemera ibi, abandi bamera ibi, kandi nta kintu gifatika kibirimo. Ugatangira kureba uzasifura kugira ngo ejo azagire uko akugenza”.
Ariko ubundi kugira ngo siporo itere imbere ukora ibyo navuze kandi burya muri siporo habamo gutsinda no gutsindwa kandi bigira isomo bitanga.
Perezida Kagame agaya ibyo, akavuga ko bidakwiye kuko bidindiza siporo, agasaba abantu guharanira gutsinda babyihesheje aho kubishingira kuri za ruswa cyangwa ubundi bufindo.