Croix Rouge Yagobotse Abaturage Ba Rubavu

Abaturage bo mu Mirenge itandukanye y’Akarere ka Rubavu bashima uburyo Croix Rouge y’u Rwanda yabahinduriye ubuzima mu nzego zitandukanye ni ukuvuga guhera ku bukangurambaga bwavuguruye imibereho y’ingo zabo kugeza ku kugoboka abahuye n’ibiza.

Aka karere ni kamwe mu dufite amahirwe akomeye y’iterambere nko kuba kegereye umupaka wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kegereye ikiyaga cya Kivu no kuba gafite ubutaka bwera cyane, bufitanye isano n’ibirunga.

Gusa ibyo byose bigira n’ingaruka zijyana nabyo.

Mu minsi ishize ubwo ikirunga cya Nyiragongo cyo muri RDC cyarukaga, cyahungabanyije imibereho y’abaturage, inzu nyinshi zirasenyuka ndetse mu bihe bitandukanye imiyaga iva mu birunga yasenyeye abaturage n’imyaka yabo irahatikirira.

- Advertisement -

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko aho hose Croix Rouge yababereye “umufatanyabikorwa w’Imena.”

Yahuguye abaturage ku isuku n’imirire

Uwiringiyimana Jean Paul wo mu Murenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu, yabwiye Taarifa ko mbere hari byinshi batitagaho mu mirebeho yabo ya buri munsi, ariko ubu byarahindutse.

Croix Rouge ngo yaje kubahugura ku buryo bwo gusukura aho batuye, kubaka uturima tw’igikoni na kandagira  ukarabe.

Yagize ati “Ahantu dutuye ni ahantu hagaragara ko hera, ariko kenshi abantu ntibari bazi gutegura ifunguro ry’ibyo basarura, ariko bagiye batwigisha uko tugomba gutegura ifunguro ry’ibyo twiyejereje mu buryo bwagirira abana akamaro.”

Abaturage bagiye batozwa kubaka uturima tw’igikoni

Mbere ngo wasangaga bahinga imboga nyinshi n’ibirayi, aho gutekereza kugaburira neza umuryango, bahinga batekereza isoko gusa.

Ati “Byatumaga habaho kugwingira, bwaki n’izindi ndwara zikunze kugaragara ku bana, ugasanga nk’umwana imikurire ye iri hasi, kugwingira mu bwonko bw’umwana, ibyo umubyeyi amubwiye ukabona arimo gukora ibitajyanye.”

Tuyambaze Jacqueline we yavuze ko mbere bahahaga impungure, baba bafite ibishyimbo n’ibirayi bakumva nta cyo batakoze ngo babone indyo nziza.

Ati “Aho Croix Rouge iziye, itwigisha ko indyo yuzuye igizwe n’amoko atatu, ibyubaka umubiri, ibitera imbaraga n’ibirinda indwara, batubwira buri kimwe cyose. Mbere twabonaga ko bigoye, ari amafaranga menshi, ariko twasanze ari ibihingwa twihingira, bitanatugoye.”

“Indyo yuzuye ubu tuzi kuyitegura, iby’isuku n’isukura turabikamiritse, nk’ubu twari tutazi ibihe byo gukaraba, wabona wakarabye mu gitondo ukaba uzi ko wongera gukaraba ugiye kurya, Croix Rouge imaze kuduhugura tumenya ko ukwiye koga intoki igihe cyose uvuye mu bwiherero, tumaze kuhakura ubumenyi bugira aho butuvana n’aho budushyitsa, ubu turasobanutse.”

Mbere ngo bananywaga amazi adatetse, ariko ubu byarahindutse.

Ku ngo z’abaturage usanga hariho za kandagirukarabe

Batojwe kwizigamira

Uretse ibijyanye n’isuku no kuboneza imirire, Croix Rouge yanashishikarije abaturage kwizigamira binyuze mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya.

Hitiyaremye Anastase abarizwa mu itsinda “Duharanire Ubuzima Bwiza” rikorera mu Mudugudu wa Bereshi, mu Murenge wa Bugeshi.

Yavuze ko kuva batangira kwizigamira amaze kubona ko bimufitiye akamaro n’umuryango we, kuko adashobora kugira ikibazo gikeneye amafaranga make ngo kimubere ihurizo.

Yakomeje ati “Tumaze kwizigama 123,500 Frw mu itsinda twese, duteganya kuzagurirana amatungo magufi kugira ngo azagire icyo adufasha mu ngo z’iwacu, nko gufumbira uturima tw’igikoni.”

Ni kimwe na Nsengiyumva André, avuga ko mbere batari bazi kwizigamira ariko Croix Rouge yahinduye byinshi.

Ati “Nakuraga ibirayi, kubera ko amatsinda nta yari ahari, amafaranga menshi agashira arimo gupfa ubusa, ngasengerera bagenzi banjye, ariko itsinda rikimara kuza buri Cyumweru ngira amafaranga njya kwizigama muri rya tsinda.”

Yubatse ubukarabiro ku mashuri

Muri ibi bihe by’icyorezo cya COVID-19, gukaraba intoki ni imwe mu ngamba z’ibanze abantu bakangurirwa kubahiriza mu kugabanya ikwirakwira ryacyo.

Amashuri amwe ariko yari afite ingorane, cyane cyane ayuzuye vuba aha, yubatswe muri gahunda yo kugabanya ubucucike mu mashuri.

Habiyaremye Emmanuel ayobora Urwunge rw’Amashuri rwa Gitebe II, ishuri rifite abanyeshuri 1,171.

Abanyeshuri bakenera gukaraba mbere yo kwinjira mu mashuri bifashishaga ‘kandagira ukarabe’ ebyiri gusa, hakaba hari umukozi ugenda asukamo amazi, ijerikani imwe ikagurwa 100 Frw.

Habiyaremye yagize ati “Byadusabaga imbaraga nyinshi cyane, abana bagomba kubona amazi bakaraba kandi hano umugezi ntawo, amazi kugira ngo agere ahangaha ni muri metero 300, twakoresheje inyigo yo kugira ngo amazi agere ahangaha ubona biradutwara 800,000 Frw kandi ikigo ni gishya, ubushobozi ntabwo gifite.”

Croix Rouge yaje kubagoboka ibubakira ubukarabiro 12 bugezweho, bwa bushobozi bwakoreshwaga mu kugura amazi burimo kubakwamo igikoni cyo gutekeramo abanyeshuri.

Ku mashuri atatu yo mu Karere ka Rubavu hubatswe ubukarabiro bugezweho

Ni kimwe na Bazaramirwanande Jean Damascène uyobora Urwunge rw’Amashuri rwa Pfunda, mu Murenge wa Nyundo.

Higa abanyeshuri 1154, ndetse bateganya ko mu mwaka utaha haziyongeraho abasaga 300.

Mbere bose binjiraga babanje gukaraba intoki bakoresheje kandagirukarabe enye gusa, zirimo ebyiri bahawe na Croix Rouge. Naho haje kubakwa ubukarabiro bugezweho.

Yagize ati “Batugiriye neza ku buryo ubungubu nta ngorane mfite, ikindi ku bijyanye no kunywa amazi, nayo turayabona nta kibazo.”

Yagobotse abaturiye Sebeya

Mu nkunga zatanzwe na Croix Rouge kandi, yafashije abatishoboye mu Murenge wa Nyundo, ibasanira inzu zangijwe n’umugezi wa Sebeya wakunda kuzura ugasanga abaturage mu ngo.

Maniteze Venantie avuga ko inzu ye yahirimye mu mwaka wa 2018.

Ati “Inzu yanjye yari yaguye, ikibambasi cyose kiramanuka kiratemba, turagenda abagiraneza baraducumbikira, ariko Croix Rouge idutekerezaho ifatanyije n’Imana iri mu ijuru, yarakoze kuko yaradusuye ibona ko tugomba kuba abagenerwabikorwa, iduha isakaro, iduha na sima, yarakoze cyane.”

“Yanaduhaye ibyo kurya, umugezi wa Sebeya wari wadusize iheruheru, mbese waraje urakubura, ariko aba babyeyi ba Croix Rouge batubaye hafi, ntabwo batumye twigunga, ni bo bantu batugobotse mbere, ni umuryango utabara imbabare nk’uko bawuvuze, twarawubonye.”

Iyi nzu yari yarasenywe n’umugezi wa Sebeya

Uwimana Saidati ni undi mu basaniwe inzu na Croix Rouge icyo gihe.

Ati “Iyi nzu yarimo umuryango w’abantu benshi ariko batagira imbaraga ku buryo bari gushobora kwisanira, kandi nta bundi bushobozi twari dufite epfo na ruguru, twabonaga nta kirengera dufite ariko Croix Rouge itwigaho, isanga tubiwiriye iradusanira, idutabara mu gihe twe tutashoboraga kwitabara.”

Mu butabazi kandi Croix Rouge ifite itsinda ry’abakorerabushake bahuguwe, mu rwego rwo kuba barohora umuntu waba aguye mu kiyaga cya Kivu.

Mu mwaka ushize iri tsinda ryafashije mu kurohora abantu bahitanywe n’impanuka y’ubwato bwarohamye muri Congo, imirambo yabo irareremba igera mu Rwanda.

Croix Rouge ifite itsinda ry’abakorerabushake bahuguwe, bashobora kurohora abantu mu Kivu

Umuyobozi ushinzwe itumanaho no gutsura umubano muri Croix Rouge y’u Rwanda, Mazimpaka Emmanuel, yavuze ko bishimira umusanzu batanga mu guhindura imibereho y’abatuye Akarere ka Rubavu.

Birimo ubwiherero 100 bwubatswe guhera mu mwaka ushize n’ubukararabiro bwubatswe ku bigo by’amashuri atatu, mu rwego rwo kurwanya ikwirakwira rya COVID-19.

Yagize ati “Si mu karere ka Rubavu gusa, ubukarabiro twabwubatse ku bigo by’amashuri bigera kuri 62 mu gihugu hose, bwatwaye miliyoni zisaga 200 Frw. Hari ibikorwa byinshi rero dukora mu rwego rw’ubutabazi kuko mu nshingano za mbere za Croix Rouge nk’umufasha wa Leta, ni ugukora ubutabazi bw’ibanze ndetse no kuzamura imibereho y’abaturage.”

Ubwo umugezi wa Sebeya wari umaze gusenyera abaturage mu mwaka wa 2018, Croix Rouge yabashije gusanira inzu imiryango 28.

Mazimpaka yakomeje ati “Ikindi ni uko nyuma y’uko ikirunga cya Nyiragongo cyarutse mu minsi yashize kigakurikirana n’imitingito, hari inzu nyinshi zashegeshwe n’uwo mutingito, ku buryo nka Croix Rouge y’u Rwanda twatangiye kuzisana, ndetse n’izari zaraguye hari zimwe twazamuye guhera hasi, tukazasana inzu zirenga 200.”

Umuyobozi ushinzwe itumanaho no gutsura umubano muri Croix Rouge y’u Rwanda, Mazimpaka Emmanuel

Uyu muryango unagira uruhare mu guhanganana COVID-19 binyuze mu bukangurambaga ukora, ndetse yafashije ingo zigera mu 7000 kubona ibiribwa.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rubavu ushinzwe Imibereho myiza, Ishimwe Pacifique, yavuze ko Croix Rouge yakomeje kuba umufatanyabikorwa w’imena mu gukemura ibibazo by’abaturage.

Birimo ingaruka z’umugezi wa Sebeya, guhangana n’ingaruka z’imiyaga ituruka mu birunga yakunze kwibasira inzu z’abaturage n’imyaka mu mirenge ya Cyanzarwe na Mudende, guhangana na COVID-19 n’ingaruka z’iruka rya Nyiragongo ryasenye inzu nyinshi.

Ati “Mu by’ukuri Croix Rouge twavuga ko ari umufatanyabikorwa w’imena mu Karere ka Rubavu kubera ibyo byose, ndetse hari n’ibindi tugenda dufatanya kubera ko nk’iyo duhuye n’ibyo biza, ni abantu duhita twitabaza byihuse.”

Yavuze ko mu gihe mu nzego zimwe nko gusohora amafaranga bifata inzira ndende cyangwa ugasanga hari ubushobozi badafite mu bubiko, Croix Rouge yo ibyayo byihuta.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rubavu ushinzwe Imibereho Myiza, Ishimwe Pacifique
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version