Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Cuba: Igihugu Cyose Cyaraye Mu Icuraburindi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUmutekano

Cuba: Igihugu Cyose Cyaraye Mu Icuraburindi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 19 October 2024 11:33 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Havana haraye mu icuraburindi.Credit@BBC
SHARE

Mu Murwa mukuru wa Cuba ari wo Havana ndetse n’ahandi muri iki gihugu baraye mu icuraburindi nyuma y’uko uruganda rutungana amashanyarazi runini kurusha izindi rugize ikibazo.

Itangazamakuru ryo muri iki gihugu ruvuga ko abaturage hafi ya bose ba Cuba baraye mu kizima.

Iki gihugu kibarurwamo abaturage miliyoni 10.

Ku mbuga nkoranyambaga, Minisitiri ushinzwe ingufu muri Cuba yatangaje ko ruriya ruganda rwagize ibibazo ahagana saa tanu z’amanywa ku isaha y’i Havana ni ukuvuga saa cyenda ku isaha mpuzamahanga bita GMT, Greenwhich Mean Time.

Abashinzwe kwita kuri urwo ruganda bavugaga ko hataramenyekana neza igihe rwongera gukorera neza kuko n’icyabiteye mu by’ukuri kitari cyamenyekana.

Kubera iyo mpamvu, Minisitiri w’Intebe wa Cuba yavuze ko igihugu kiri mu bihe bidasanzwe kuko kugira ngo igihugu cyose kibure umuriro ari ikibazo kiba kireba n’umutekano wacyo.

Kuri uyu wa Gatanu, mu buryo butunguranye cyane, abaturage bagize batya babona umuriro uragiye kandi igihugu cyose!

Wari umuriro w’uruganda rwitwa Antonio Guiteras ruri ahitwa Matanzas.

Perezida wa Cuba witwa Miguel Díaz-Canel Bermúdez yavuze ko ibyabaye byatumye igihugu kijya mu bihe bidasanzwe.

Ni ibihe bikomeye ku buryo nta kindi kugeza ubu kihutirwa gukemurwa nko gusubizaho amashanyarazi muri Cuba.

Kuri X yanditse ati: “ Nta kindi kiri bukorwe cyeretse amashanyarazi agarutse”.

Umuyobozi ushinzwe amashanyarazi muri Minisiteri y’ingufu witwa Lazara Guerra yavuze ko abakozi bari gukora uko bashoboye ngo basubizeho amashanyarazi, ariko akemeza ko imirimo ikiri ku rwego rwo hasi.

Ni amagambo yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP.

Igiteye impungenge kurushaho ni uko Cuba muri iyi myaka ya vuba aha yari isanganywe ingomero zishaje.

Ahantu hakenera amashanyarazi kandi hatari ahangombwa cyane ho hari hamaze kumenyeshwa ko hagomba gufunga, aho harimo utubyiniro n’utubari.

Abakozi badafite inshingano ziremereye cyane basabwe gukorera mu ngo.

Abaturage bakutse umutima, bavuga ko kubura amashanyarazi kuri ruriya rwego ari ibintu bidasanzwe aho ari ho hose ku isi.

Umwe muri bo agira ati: “ Ni ikibazo gikomeye kandi cyerekana ko urwego rwacu rw’ingufu rucumbagira cyane rwose!”.

Bárbara López usanzwe ukenera amashanyarazi na murandasi akaba afite imyaka 47 akaba ayakenera ngo akore video ashyira kuri YouTube, avuga ko muri Cuba bigoye ko wamara iminsi ibiri utarabura amashanyarazi.

Minisitiri w’Intebe wa Cuba witwa Manuel Marrero yabwiye abaturage kuri televiziyo ko igihugu kiri mu bibazo byo kutagira ibikorwaremezo bizima kandi bihagije.

Ni ibyemezwa kandi n’Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe guteza imbere ibikorwaremezo witwa Alfredo López Valdés.

Ikigo cya Cuba gishinzwe ingufu kitwa National Electric Union (UNE).

Si ubwa mbere Cuba ihuye n’ibibazo byo kubura amashanyarazi kuko muri Nyakanga, 2021 nabwo iki kibazo cyabaye, birakaza benshi ndetse bamwe muri bo bajya mu mihanda kubyamagana.

Abaturage bavugaga ko ibura ry’amashanyarazi rya hato na hato bigira ingaruka ku bucuruzi kuko amafi, imbuto, amata n’ibindi bikenera ubukonje kugira ngo birambe, byangirika.

Cuba kandi ifite ingorane zo kubura ibikomoka ku mashanyarazi bihagije.

Ibura ry’ibi bintu bituma imashini zibyaza amazi amashanyarazi zidakora neza kandi mu gihe kirekire.

Iyo rero iba intandaro yo kubura kw’amashanyarazi kwa hato na hato ndetse bikaba byamara igihe kirekire.

TAGGED:AbaturageAmashanyaraziCubafeatured
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Bamporiki Yahawe Imbabazi Za Perezida Wa Repubulika
Next Article Igisasu Cyarashwe Mu Rugo Rwa Netanyahu
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Tuzakomeza Gukorana N’u Rwanda No Mu Guhanga Udushya-Amb Wa Israel

Rwanda: 34% By’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Nibo Bateganyirizwa N’Abakoresha

Abatahutse Bava DRC Batangajwe N’Uko Basanze U Rwanda Rusa

Burundi: Umushinjacyaha Aravugwaho Kwiba Amafaranga Ya Leta Akayajyana Tanzania

Nyanza: Nyiri Akabari Akurikiranyweho Guta Umukecuru Mu Bwiherero

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Tanzania: Ishyaka CHADEMA Ryagize Icyo Rivuga Ku Byavuye Mu Matora

DRC: Yarashe Afande We Amuziza Kumurira Amafaranga

Afurika Yunze Ubumwe Yashimiye Samia Ku Ntsinzi Ye

Twifuza Ko Kagame Yatubera Umuhuza-Ambasaderi Wa Sudani

Suluhu Yatangajwe Ko Yatsinze Amatora Y’Umukuru W’Igihugu

You Might Also Like

Mu mahanga

Nyuma Yo Kwica Abantu 114 Muri Philippines Inkubi Ikomereje Muri Vietnam

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

DRC: Uburayi Burasaba Abo Mu Burasirazuba Koroshya Ngo Ubutabazi Bugere Ku Mbabare

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ibidukikije

Rutsiro: Imbwa Z’Ibihomora Zugarije Pariki Ya Gishwati-Mukura N’Abayituriye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Ubwoba Ku Bitero By’Ikoranabuhanga Ku Bakiliya Bwatumye MTN Ihanga Agashya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?