Dangote Yubatse Uruganda Muri Afurika Rutunganya Essence

Aliko Dangote yubatse uruganda rwa mbere runini muri Afurika ruyungurura ibikomoka kuri Petelori. Ruzatahwa taliki 24, Mutarama, 2023 na Perezida wa Nigeria  Muhamud Buhari.

Ni urwa mbere muri Afurika rukaba urwa gatandatu ku isi. Ruherereye ahitwa Lekki, rukaba rwaruzuye rutwaye Miliyoni $19.

LSI Africa yanditse ko uruganda rwa Dangote rufite ubushobozi bwo gutunganya utugunguru 650,000 ku munsi.

Dangote niwe mukire wa mbere muri Afurika akaba afite umutungo wose hamwe ubarirwa Miliyari $18.7.

- Advertisement -

Afite ikigo kitwa Dangote Group.

Icyegeranyo kitwa Bloomberg Billionaires Index kivuga Aliko Dangote ari umuntu wa 78 ukize ku isi.

Niwe mwirabura urusha abandi ubukire, aho baba batuye hose ku isi.

Yatangiye gucuruza mu mwaka wa 1977.

Dangote yatangiye kuba umuntu wa mbere ukize muri Afurika mu mwaka wa 2013.

Kuva icyo gihe kugeza ubu aracyari kuri uwo mwanya.

Afite abana batatu b’abakobwa.

Ni umwe mu bakire bakora amasaha menshi kurusha abandi ku isi kubera ko ku munsi akora amasaha 12.

Ajya mu nzu yo kugororeramo ingingo( gym) inshuro esheshatu mu Cyumweru.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version