Uganda: Leta Irashaka Kugura Imodoka ‘Nshya’ Z’Umukuru W’Igihugu

Minisitiri w’umutekano wa Uganda witwa Gen Jim Muhwezi yabwiye Inteko ishinga amategeko ko Minisiteri ayoboye yatanze umushinga w’ingengo y’imari ingana na Miliyari Shs 21.9 yo kugura imodoka nshya zitwara Perezida wa Uganda na Visi Perezida.

Gen Muhwezi arifuza ko ariya mafaranga yatorwa akazatangwa mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2023/2024 kuko ngo imodoka abayobozi bakuru ba Uganda bagendamo zishaje.

Monitor yanditse ko mu ntangiriro z’Icyumweru kiri burangire kuri uyu wa 15, Mutarama, 2023, Gen Muhwezi yari yasabye Inteko ko yatora n’umushinga w’ingengo y’imari ingana na Miliyari Shs8.3 yo kugura imodoka zigenewe abajyanama ba Perezida, zikazagurwa mu ngengo y’imari ya 2023/2024.

Ibyifuzo bya Minisitiri Muhwezi bije mu gihe hari abavuga ko abaturage ba Uganda muri rusange bagomba kwizirika umukanda kubera ko ubukungu butifashe neza kubera ingamba zo kwirinda COVID-19.

- Advertisement -

Abanyamategeko bamwe bavuga ko ibyifuzo byo kugura imodoka nshya za bariya bayobozi, byaba byirengagijwe gato mu gihe igihugu kikiyubaka.

Umwe muribo yitwa Abubaker Kawalya.

Avuga ko hari amafaranga menshi Leta yashyize mu kwita ku bajyanama ba Perezida bityo ko kubashakira imodoka nshya byaba ari ukwaya.

Uko bimeze kose ariko, Gen Jim Muhwezi yiyemeje ko amafaranga yo kugurira Perezida na Visi Perezida ibinyabiziga bishya agomba kuboneka ‘byanze bikunze.’

Gen Jim Muhwezi

Kugeza ubu kandi hari izindi miliyari Shs21.7 zashyizwe ku ruhande kugira ngo zizafashe mu gusana kajugujugu zitwara Perezida.

Muri Mutarama, 2012 Ibiro by’Umukuru wa Uganda byaguze  amavatiri abiri ya benz zigendwamo na Perezida iyo agiye mu birori bikomeye.

Inkuru ya The Monitor yo ku italiki 11, Ugushyingo,2012 yavugaga ko ziriya modoka zari ziguzwe Miliyari Shs 6.

Abadepite batavuga rumwe n’ishyaka riri k’ubutegetsi icyo gihe bavuze ko biriya ari ukwaya imisoro y’abaturage.

Perezida Museveni asanganywe izindi modoka zo mu bwoko bwa Land Cruiser 4×4 zitamenwa n’amasasu akunda gukoresha iyo ari mu ngendo zijya kure.

Ubwo hagurwaga benz zavuzwe haruguru, uwari umuvugizi wa Perezida Museveni witwa Tamale Mirundi yanenze abavugaga ko ibyakozwe ari ugusesagura, avuga ko ziriya modoka atari iza Museveni ahubwo ari iz’igihugu.

Imodoka n’indege Perezida wa Uganda akoresha ngo birashaje hakenewe ibindi bishya
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version