David Icyishaka uzwi nka Davis D mu mwuga w’ubuhanzi yaraye agongoye umumotari kuri SEGEMU i Gikondo. Ku bw’amahirwe nta muntu yahitanye.
Iriya mpanuka ku masaha ya mbere ya Saa Sita, ibera mu Akarere ka Kicukiro, mu Murenge wa Gikondo ahazwi nka Sejemu.
Icyakora hari abahakomerekeye na moto ya motari irangirika kandi ku bw’amahirwe iriya moto nta muntu yari ihetse.
Davis D aherutse mu Burundi mu gitaramo kandi bivugwa ko cyamubereye cyiza.
Yahafatiye amashusho y’indirimbo “Truth or Dare” yakoranye na Big Fizzo.