Gasabo: Abasore 2 Bishe Uwakoraga Uburaya

Abasore babiri bo mu Karere ka Gasabo bemeye ko bishe uwakoraga uburaya bamuziza ko yari yibye umwe muri bo Frw 3,000. Barangije kumwica bamushyira mu mufuka w’ibishingwe.

Byabereye mu Mudugudu wa Gisiza, Akagari ka Nyamabuye mu Murenge wa Gatsata.

Bari bakurikiranywe n’ubushinjacyaha ku Rwego rwisumbuye rwa Gasabo.

Icyaha bashinjwa bivugwa ko bagikoze taliki 02, Mutarama, 2023.

Ubushinjacyaha bwavugaga ko abo basore bamaze kumwica bamushyira mu mufuka w’ibishingwe kugira ngo nibwira baze kumujugunya mu mugezi wa Yanze.

Nyuma yuko aya makuru amenyekanye, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwihutiye kuhagera rusanga nyakwigendera azingazingiye mu mufuka.

Ubwo ubushinjacyaha bwavugaga ko byo bwabonye bwa mbere mu isuzuma ry’ibimenyetso, bwabwiwe n’ubugenzacyaha ko bwasanze nyakwigendera yarasaga n’uwishwe kuko yari yirumye ururimi kandi nta myenda yari yambaye.

Abaturage bo muri kariya gace bavuga ko uriya mugore yakoraga uburaya kandi ngo icyo gihe yari yatahanye n’abo basore bakurikiranyweho kumwica.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version