Iyo Ushyigikira Uwihunza Inshingano Uba Uri Kumuhemukira-Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yaraye abwiye abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda ko iyo ibihugu byabo bihora bishinja u Rwanda guhungabanya DRC kandi atari byo, biba biri kuyihemukira kubera ko bituma idafata ingamba zituma iva mu bibazo biyireba.

Hari mu gikorwa ngarukamwaka yakiririramo abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda akabaganiriza ku ngingo zireba umubano w’u Rwanda n’amahanga ndetse n’imibereho y’Abanyarwanda mu magambo avunaguye.

Kagame yabanje kubwira abari bamuteze amatwi ko ajya asanga Politiki na Dipolomasi bisa nk’ibitagira aho bihurira.

Yababwiye ko bitangaje kuba ibintu biri kubera muri DRC bimaze imyaka irenga 25 ariko ibisubizo abaha iyo bamubajije aho u Rwanda ruhagaze kuri biriya bibazo ntibibanyure, ahubwo bagahora ari byo bamubaza.

- Advertisement -

Ngo abo ahuye nabo bose bamubaza ibibazo bimwe, akaba ibisubizo bimwe ariko ntibanyurwe, ejo bakabisubira.

Icyakora Perezida Kagame yavuze ko bishobora kuba biterwa n’uko amakuru baba bafite aba abusanye, avugwa i Kigali akaba atandukanye n’avugwa i Kinshasa.

Avuga ko n’ubwo ari uko bimeze, batagombye guhora bumva ko ibibera muri DRC biterwa n’u Rwanda hanyuma ngo bahore bashyigikira DRC kuko bituma itagira umutima n’ubushake bwo kwicyemurira ibibazo biyireba.

Ati: “ N’ujya i Kinshasa ukabwira ab’aho ko rwose ibibazo bafite ari u Rwanda rubibatera, mu yandi magambo uzaba ubabwira ko nta cyo bakwiye gukora kuko atari nabo biteje ibyo bibazo.”

Umukuru w’u Rwanda yabwiye abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda ko iyo ubwiye DRC utyo uba uyibwiye ko uzayibaha hafi, ariko nanone ukaba uyibujije uburyo bwo kwicara ngo yisuzume irebe uko yakwishakamo ibisubizo.

Ku byerekeye umutwe wa FDLR, Perezida Kagame yavuze ko azakora ibishoboka byose ntukomeze kugaba ibitero ku Rwanda, kandi ko na Jenoside itazongera kubaho mu Rwanda.

Yavuze ko hari abashaka ko ikibazo cya FDLR kidakemuka, uyu mutwe ukagumaho, icyakora ngo abo ni akazi kabo gusa ngo bari gukina n’ibyo batazi.

Ati “Uri gukina niba wumva ko bamwe muri twe, Abanyarwanda, bazi ibyayo [FDLR] bazigera bemeranya nawe. Uwo ariwe wese utekereza atyo, ari kwibeshya. Bireba twe, ubuzima bwacu, amateka yacu, abo turi bo, nta muntu n’umwe kuri iyi Si, ufite inshingano kuri twe.”

Perezida Kagame yabwiye abari aho ko uburenganzira bw’Abanyawanda bwo kubaho ari ikintu kidakuka kandi ko bazabiharanira ibihe byose.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version