Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Demukarasi y’Abanyamerika nayo ifite ibyuho
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Demukarasi y’Abanyamerika nayo ifite ibyuho

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 January 2021 9:47 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ni ubwa mbere mu mateka ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika abaturage bigabye bagatera Ibiro by’Inteko ishinga amategeko, bakinjiramo bakayisakiza. Polisi iyirinda byarayirenze irazibukira. Igitangaje ni uko hari abapolisi bifotoje bari kumwe n’abigaragambya(selfie), bigasa n’aho bari babashyigikiye.

Abigeze kuba abayobozi bakuru mu ishami rya Polisi rishinzwe kurinda iriya ngoro, batangaje ko ari ubwa mbere babonye ibintu nka biriya.

Umwe muri bo witwa Kim Dine ati: “ Ubirebye wagira ngo ni muri filimi ziteye ubwoba. Sinshobora kwiyumvisha ibyo nabonye.”

Avuga ko ari ubwa mbere  bibayeho ko abantu bigabiza Inteko ishinga amategeko bakayisakiza.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Abagabye igitero kuri iriya ngoro ni abashyigikiye Perezida urangije Manda ye Donald Trump, bakaba barinjiye mu Nteko ndetse umwe muribo aza kwifotora(selfie) ari mu biro bya Nancy Pelosi, uyu akaba ari Perezida w’Inteko ishinga amategeko, Umutwe w’Abadepite.

John Magaw wigeze kuyobora umutwe ushinzwe umutekano w’Umukuru w’Igihugu(Secret Services) yabwiye USA Today ko ari ubwa mbere abonye ibintu nka biriya mu myaka 50 amaze akora mu nzego z’umutekano.

Ni gute bananiye Polisi y’abantu 2000?

Inteko ishinga amategeko ya USA ifite umutwe wa Polisi ushinzwe kuyirinda nta kintu uyibangikanyije nacyo.

Ni umutwe ugizwe n’abantu 2000 bafite ibikoresho byose.

- Advertisement -

Abayobora iriya Polisi bashinjwa kuba bararebereye abaturage bazaga mu nkengero ziriya nyubako, kugeza ubwo bababanye benshi bikabananira kubakumira ubwo bari binjiye ku bwinshi muri iriya ngoro.

Byari butange umusaruro iyo baza kugira amakenga kare, bakaburizamo ukwisuganya kwabo hakiri kare.

Bariya bapolisi bari bambaye imyenda isanzwe, ni ukuvuga imyenda itaragenewe kuburizamo imyigaragambyo.

Ubwo abaturage bahagurukanaga ibakwe bashaka kwinjira mu Nteko, byarenze abapolisi bananirwa kubakumira.

Bisa n’aho abapolisi ari bo bahaye abigaragambya urwaho kuko batagaragaje gushyira imbaraga nyinshi mu kurinda ko bigera hariya, ngo babe barakumiriye nk’uko byagenze mu yindi myigaragambyo yabaye mbere mu byiswe Black Lives Matter.

Ikindi kivugwa ni uko bariya bapolisi bari bake.

Bivugwa ko ari bake bishingiye ku bugari bw’iriya nyubako, ahantu henshi ifite abantu bashobora kwinjirira n’ibindi.

Ibyabaye ni intege nke za Politiki kurusha iza Polisi…

Kuba abashyigikiye  Donald Trump bariyemeje kwinjira muri iriya nzu mu rwego rwo kwerekana ko batemera ibyavuye mu matora, nicyo kibazo kurusha uko abapolisi bananiwe kubakumira.

Kuba Abanyamerika batemeranywa ku byavuye mu matora kandi aribo bamaze imyaka myinshi babwira isi uko Demukarasi iteye n’amahame ayigenga ni intege nke za Politili kandi zikomeye.

Ubusanzwe imyigaragambyo yo muri USA iba ari iyo mu mahoro ariko iyo yabanje gufatwa gutyo nyuma ikaza guhindura isura, bigora Polisi kuyikumira kuko abapolisi baba ari bake ugereranyije n’abigaragambya.

TAGGED:featuredIntekoPolisiTrumpUSA
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ruswa Y’igitsina mu Bahanzikazi Nyarwanda, Producers n’Abanyamakuru Iteye Ite?
Next Article Ubukungu: RDB hari ibyo isaba abantu mbere yo gusura ahantu nyaburanga
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Ubuhinde Na Pakistan Byambariye Intambara

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Amerika: Abanyarwandakazi Bo Muri RDF Barangije Amasomo Y’Ubukanishi

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

M23 Yafashe Ahantu Hakungahaye Kuri Zahabu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?