Denmark Iri Kuganira N’u Rwanda Ngo Iruhe Abimukira

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda Alain Mukuralinda yabwiye Taarifa ko u Rwanda ruri kuganira na Denmark ku bimukira iki gihugu gishaka kohereza mu Rwanda

Ati: “ Kuba ibiganiro bihari byo birahari, ariko ibindi by’uko twemeranyije nabo cyangwa turemeranyije ntacyo nabitangazaho kuko ibiganiro bigikomeje.”

Itangazamakuru ryo mu Bwongereza ryari riherutse kubikomozaho ariko naryo ntiryatanze ibisobanuro birambuye kuri iyi ngingo.

U Rwanda ruri muri ibi biganiro nyuma y’uko ruherute no gusinyana n’u Bwongereza amasezerano y’imikoranire mu kwakira abimukira bagera ku 4000 bazatangira kugera mu Rwanda mu Byumweru bicye biri imbere.

- Advertisement -

Amakuru Taarifa ifite avuga ko ibiganiro hagati ya Denmark byatangiye mbere y’iby’u Rwanda rwagiranye n’u Bwongereza ariko ibi byo byarihuse kurusha ibyatangiye mbere.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version