Ibitaro Bya Faysal Byahawe Uburenganzira Bwo Kwigisha Abanyeshuri Ba Kaminuza

Itangazo ryasohowe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe  rivuga ko ibitaro byitiriwe umwami Faysal byemerewe gutanga amasomo agenewe abanyeshuri muri Kaminuza biga ubuvuzi.

Ririya tangazo rivuga ko kwemerera biriya bitaro gutanga amasomo mu buvuzi byatewe n’uko ari ibitaro bitanga serivisi z’ubuzima zitandukanye kandi zifitiye abantu bose akamaro.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko nyuma yo gusuzuma serivisi zitangwa na kiriya kigo, Guverinoma yasanze guha ibitaro bya Faysal uburenganzira bwo guhugura abanyeshuri biga ubuvuzi.

Ibiro bya Minisiteri y’Intebe bivuga ko Minisiteri y’ubuzima n’iy’uburezi ari zo zizicara zikagena abakozi bazakora muri biriya bitaro batanga buriya bumenyi.

- Kwmamaza -
Itangazo ryo mu Biro Bya Minisitiri w’Intebe

Umuyobozi mukuru muri  Faysal ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi  Dr Augustin Sendegeya yigeze kubwira Taarifa  ko ibitaro bya Faysal byahawe izindi nshingano zirimo gukora k’uburyo biba icyitegerezo mu Rwanda no mu Karere ruherereyemo.

Dr Sendegeya yavuze ko mu rwego rwo kongerera abaganga ba biriya bitaro ubumenyi, ubuyobozi bwabyo bubategurira amahugurwa agenewe impuguke.

Avuga ko ubusanzwe ibitaro bya Faysal bifite abaganga bose hamwe 76.

Muri bo ab’inzobere ni 45 bakora mu bitaro mu buryo buhoraho(full time), hakaba  n’abandi bakora mu buryo budahoraho ( part time) bagera kuri 20.

Hari abandi baganga  12  baturuka muri za Kaminuza n’ibitaro byo mu mahanga bakaza guhugura Abanyarwanda mu kuvura indwara zihariye.

Aba tuvuze nyuma ni abaganga baza gufasha Abanyarwanda kuba inzobere mu kuvura indwara z’umutima, impyiko na za cancers.

Abajijwe impamvu umutima, impyiko na cancers ari byo bitaho cyane, Dr Augustin Sendegeya yasubije Taarifa ko Abanyarwanda benshi bajya hanze yarwo kwivuza ziriya ndwara bigatuma bahendwa, bakajya kure y’inshuti n’imiryango yabo kandi n’amafaranga bakayishyura abanyamahanga.

Yagize ati: “ Imibare dufite yerekana ko Abanyarwanda benshi bajya kwivuriza hanze baba bafite ibibazo by’umutima udakora neza, impyiko zidakora neza ndetse na za cancers. Bituma ikiguzi kibabana kinini bityo rero twemera ko turamutse tubafashije kubonera serivisi mu Rwanda byabagirira akamaro kurusha kujya imahanga.”

Dr Augustin Sendegeya

Yavuze ko  25% by’abivuriza hanze y’u Rwanda bajyayo kwuvuza impyiko, abagera kuri 15 % bajyanwayo no kwivuze  n’umutima, abandi basigaye bakajyanwa yo  no kwivuza za cancers.

Mu rwego rwo gucyemura iki kibazo, Dr Sendegeya avuga ko ubuyobozi bw’ibitaro bya Faysal bukora uko bushoboye ngo bwongere Abanyarwanda b’inzobere mu kubaga indwara zihariye( babita sub-specialists) kugira ngo mu myaka 10 iri imbere u Rwanda ruzabe rufite abaganga b’inzobere bitabaye ngombwa ko abantu bajya kubashaka hanze yarwo.

Ibi Faysal ibikora binyuze mu bufatanye n’abaganga bo muzi Kaminuza zo mu mahanga nk’abo muri Amerika, Maroc, u Bufaransa n’ahandi baza guhugura Abanyarwanda.

Yemeza ko guhera mu mwaka utaha( yavugaga muri uyu wa 2022) hari gahunda yo gutangira guhugura abaganga byibura babiri mu bumenyi runaka( kubaga umutima, impyiko, kubaga abana, no gutera impyiko ku bantu bazihawe) kugira ngo mu myaka icumi u Rwanda ruzabe rufite abaganga barwo bashobora gukomeza guhugura bagenzi babo, gutyo gutyo…

Ikindi uyu muyobozi avuga ko  kiri gushyirwamo imbaraga, ni ikoranabuhanga mu gusuzuma no kuvura indwara zitandukanye.

Muri iki gihe biriya bitaro bifite  ibyumba 46 abaganga basuzumiramo.

Ikindi ngo ni uko muri biriya bitaro bafite ubushobozi bwo kubaga umutima batawufunguye.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Faysal witwa Prof  Millard Derbew we  yavuze ko muri rusange umwaka wa 2021 wabaye mwiza ku bitaro bya Faysal ugereranyije n’uko byagenze mu mwaka wa 2020 ubwo Isi yose yari yugarijwe bikomeye n’icyorezo cya COVID-19.

Muri uyu mwaka ngo ku kwezi ibitaro bya Faysal byakira abarwayi batari munsi ya 6000 ni ukuvuga abagera kuri 200 ku munsi.

Muri abo barwanyi 6000 hari abagera ku 1200 bajya mu bitaro kugira ngo bitabweho bari kwa muganga.

Muri abo 1200 harimo bacye biba ngombwa ko babagwa.

Perezida Kagame ashima intambwe ibitaro bya Faysal byateye…

Mu kiganiro yigeze guha abanyamakuru tariki 30, Ukuboza, 2020 Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rufite urwego rw’ubuzima ruteye imbere kandi rukomeye.

Yavuze ko rukomeye k’uburyo rushobora guha serivisi n’abaturuka mu Karere k’Afurika y’Uburasirazuba.

Perezida Kagame yavuze ko ibitaro byitiriwe Umwami Faysal bifite ubushobozi bwo kuvura indwara zitandukanye kandi ku rwego rwiza k’uburyo rwaha abaturage serivisi z’ubuzima nziza ndetse n’Abanyamahanga.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version