Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Depite Frank Habineza Avuga Ko Atasabye Imbabazi Z’Ibyo Yavuze Kubera Igitutu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Depite Frank Habineza Avuga Ko Atasabye Imbabazi Z’Ibyo Yavuze Kubera Igitutu

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 01 October 2022 2:23 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Dr. Frank Habineza aherutse gusaba imbabazi abantu barakajwe cyangwa bababajwe n’uko yasabye Leta y’u Rwanda kuganira n’imitwe iyirwanya .

Uyu muyobozi yabwiye itangazamakuru ko kuba nyuma yarasabye imbabazi, atabitewe n’igitutu yshyizweho n’uwo ari we wese.

Asanzwe ari  umuyobozi w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije Green Party.

Muri  Kanama 2022, Dr Frank Habineza yatangaje ko ishyaka rye risaba ko Leta  y’u Rwanda ikwiriye ‘kuganira’ n’imitwe iyirwanya  ‘havuyemo’ abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Ikirangiza kubitangaza, hari bamwe bitanyuze, ndetse bakoresha imbuga nkoranyambaga bamwamagana.

Bavugaga ko ari mu bashyigikiye imitwe yitwaje intwaro igamije kugirira nabi u Rwanda.

Bidatinze( taliki 29, Nzeri, 2022) ishyaka Green Party ryasohoye itangazo risobanura ko ritari  ritagamije inabi.

Muri ryo haranditse hati: “Ntabwo Ishyaka DGPR ryari rigamije inabi ku Banyarwanda, ahubwo twari ku ihame dusanganywe ryo gushimangira amahoro n’umutekano birambye biciye mu nzira y’ibiganiro.”

Ngo bwari ubutumwa bw’Ishyaka DGPR bugamije gushimangira umurongo w’igihugu w’ibiganiro ku Banyarwanda bose hagamijwe amahoro, ubumwe n’ubwiyunge.

Muri iryo tangazo bavuga  ko basabye imbabazi Abanyarwanda, ko batari bagamije inabi ndetse biteguye kuhindura mu bikubiye mu migabo n’imigambi yabo.

Dr Frank avuga ko byakozwe kubera ko hari abantu byagaragaye ko byakomerekeje, ariko ngo ntabwo babikoze kubera igitutu.

Ati “Abantu benshi babyakiriye nabi, baratwamagana, abandi bazana amafoto atari yo, bigaragara ko abantu batabyakiriye neza.”

Ngo  niyo mpamvu bafashe umwanzuro wo gusobanura neza mu buryo bwimbitse, ko batari bagamije inabi ku Banyarwanda.

Ikindi ni uko ibyatangajwe na ririya shyaka byatumye biganirwaho mu Nama nyunguranabitekerezo y’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki mu Rwanda.

Iyi ni ibaruwa isaba imbabazi
TAGGED:featuredHabinezaIntekoIshyaka
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Canal + Rwanda Yashyizeho ‘ZACU TV’ Kugira Ngo Ihe Abanyarwanda Filimi Zikinwe Mu Rurimi Rwabo
Next Article Burkina Faso: Batwitse Ambasade Y’u Bufaransa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Polisi Ikomeje Gufata Abakiliya B’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Batabyemerewe

Ikipe y’u Rwanda Ya Volley Yatangiye Igikombe Cya Afurika Itsindwa

Marco Rubio Yagiye Muri Israel Gucyaha Netanyahu

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Croix Rouge Mu Guhangana N’Ingaruka Z’Imihindagurikire Y’Ikirere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?